Polisi y’Igihugu yafashe imodoka 8 zikekwaho kuba zari zigiye gutera inkunga FDRL,umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ukorera muri CONGO

Polisi y’Igihugu yafatiye mu Murenge wa MUKAMIRA mu Karere ka NYABIHU imodoka 8 zari zivuye mu AKAGERA MOTORS zigana muri Repubulika Iharanira Demokarasi yaCongo.

Izo modoka bivugwa ko zaguzwe na Congo Tobacco Company(CTC) ikorera mu Umujyi wa Goma ariko  inzego z’umutekano zari zifite amakuru ko zigiye gutera inkunga FDRL,umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,uwo mutwe kandi ukaba ukorana n’indi mitwe myinshi yitwaje ibirwanisho ikorera muri icyo gihugu.

Ubu izo modoka zifungiye kuri station ya Police ya MUKAMIRA,naho abashoferi bazo 7,umu déclarant/ clearing agent  1 n’umuyobozi w’uruganda  rwa CTC , bafungiye kuri Station ya Police ya KICUKIRO mu mugi wa Kigali mu gihe iperereza ry’ibyo bashinjwa rigikomeje.

Polisi y’igihugu irakangurira abanyarwanda gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano bahana amakuru ya ngombwa agamije gutuma umutekano uRWANDArufite ukomeza kuba mwiza.

 SUPT Theos BADEGE

Umuvugizi wa Polisi y’u RWANDA

Laisser un commentaire