Ku ncuro ya mbere Radio Izuba yatumiwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru i Washington D.C

 

Photo Eric Kayihura

Radio y’abaturage IZUBA n’urubuga rw’itumanaho rwitwa igihe .com ni byo byatoranyijwe uyu mwaka mu Rwanda kwitabira ibiganiro i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu rwego rw’umunsi wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi.
Nk’uko bikubiye mu butumwa bwatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi ubuhanga n’umuco UNESCO n’ikigo kirengera itangazamakuru cyo muri Amerika CIMA, Radio Izuba yatumiwe mu rwego rwo gushimirwa ibyo imaze kugeraho mu myaka 7 ishize harimo guha urubuga abaturage ubwabo bakitangira amakuru kuri radio kandi bakanahanahana amakuru hifashishijwe telefoni cyane cyane mu kiganiro Jya ku murimo.
Ibiganiro by’uyu mwaka bifite insanganyamatsiko igira iti:ikoranabuhanga mu guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ibibazo bishya rigenda rihura naryo ku bashaka kubuza abaturage uburenganzira bwo kwisanzura.
Biteganyijwe ku umuyobozi wa Radio Izuba azagira uruhare mu mpaka zizabera mu kigo cy’itangazamakuru cyitwa NEWSEUM ku iri cyumweru tariki ya mbere gicurasi,impaka zizaba zihita ku maradio na televiziyo bya Washington.
Tariki ya 03 gicurasi,ni bwo hateganyijwe guhembwa umunyamakuru waharaniye ubwisanzure ku isi  mu gutanga ibitekerezo muri uyu mwaka,uwo akaba ari umunyaIrani witwa Ziabad.
Eric KAYIHURA,WASHINGTON DC,USA

Étiquettes :

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :