« Iyo kwibuka biza gutangira kuva 1959 aho abatutsi batangiye kwicwa, ntabwo genocide yo muri mata 1994 iba yarashobotse. » – Eric KAYIHURA

Aya ni amwe mu magambo yatangajwe na Eric KAYIHURA umuyobozi wa Radio IZUBA kuri uyu wa kabiri taliki 12.04.2011 ku rwibutso rwa Bisesero aho abanyamakuru n’abakozi ba Radio IZUBA bari bagiye mu Karere ka Karongi kuhibukira abanyabisesero bishwe muri genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Abanyamakuru mu rugendo bajyayo basuye kandi urwibutso rw’ Inyange aho bahasanze abari mu gikorwa cyo gusukura urwibutso baganira nabo, umuyobozi w’uwo Murenge yatanze ishusho y’uko jenocide yakozwe muri ako gace, hatangwa n’ubuhanya bwaho, uburyo abakoze genocide babanye nabo biciye ndetse aboneraho no kugaragaza ko urwibutso rwaho rw’ubatse bitajyanye n’igihe murwego rwo kubika amateka nkayo, cyane ko hafite amateka yihariye aho abiciwe aho ngaho basenyeweho kiriziya bakoresheje imachini zikora imihanda ( tingatinga)

Urugendo rwakomereje mu Bisesero mu karere ka Karongi, aho hari hahungiye abatutsi bagera ku bihumbi mirongo itandatu(60.000) , baturutse mu makomine 9 yari agize icyahoze ari perefegitura ya Kibuye, abagera ku gihumbi kimwe n’amagana atanu (1.500) nibo gusa babashije kuharokokera, nyuma yo kwirwanaho bakaza kurushwa imbaraga.

Aho mu Bisesero kandi niho hari zone y’abafaransa yiswe « zone turquoise » nkuko bitangazwa n’abaharokokeye aho batangaza ko abafaransa bahaga inzira abakoze genocide bahungira mu cyahoze ari Zaire,ikindi bavuga nuko abo babashije gutwara bakomeretse, bavuga ko bagiye kubavura, babakuragaho ingingo z’umubiri bitari ngombwa. « Urugero : aho kuvura intoki 2 za komeretse bagakuraho ikiganza cyose » nkuko ushinzwe isuku ku rwibutso rwa Bisesero akaba yaranaharokokeye yabitangaje.

Icyo gikorwa cyo kwibuka genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 17 , ni kunshuro ya 2 Radio IZUBA ijya ahantu hatandukanye mu gikorwa cyo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994, aho kunshuro ya 1 umwaka ushize wa 2010 radio izuba yibukiye ku kiyaga cya muhazi mu kwibuka abajugunywe mu mazi mugihe cya genocide.

By : GACINYA M. Regina

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :