Abayobozin’abaturage bo mu Karere ka Bugesera barishimira umyanya n’amanota bahawe mu kwesa imihigo, bamurikiye President wa Republika y’u Rwanda.

Intera yagezweho mukubaka ubushobozi bw’ abaturage mu mibereho myiza, imiyoborere n’ubukungu bw’akarere ntigomba gusubira inyuma ahubwo igomba kurushaho kujya mbere. Ibi n’ibyatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Bwana RWAGAJU Louis, aho yatangarije Radio Izuba kuri uyu wa gatanu ko amanota babonye ajyanye n’ibikorwa bakoze, ariko kandi bakaba bagikomeje guteza imbere imibereho myiza y’abo bayobora bakabageza ku iteramere rirambye. Bwana RWAGAJU Louis arasanga kuba barabonye uyu mwanya wa kane ku rwego rw’igihugu, nta bundi buryo bakoresheje usibye gushyira mubikorwa no kubahiriza inshingano bahawe kugeza kubo bayobora. Aha akaba yijeje abaturage bo muri ako Karere k’Ubugesera ko azakomeza guharanira ikintu cyose cyateza imbere abo ayobora, akzanashyira ingufu kubikorwa bitagenze neza , bityo akaba yiteguye kuzatahana umyanya wa mbere mu kwesa no gushyira mubikorwa imihigo y’umwaka utaha.
Tubibutseko akarere k’Ubugesera kaje kumwanya wa mbere mu kwesa neza imihigo mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba naho Akarere ka Kirehe kaza ku mwanya wa 2 arinako kafashe umwanya wa 6 ku rwego rw’igihugu kaza kumyanya wa 2 nanone mu ntara yIburasirazuba.

Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :