Umuyobozi wa UNESCO yatangije ku mugaragaro ibiganiro by’iminsi itatu ku bwisanzure bw’itangazamakuru

Ibiganiro ku bwisanzure bw;itangazamakuru byaraye bifinguwe ku mugaragaro n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye UNESCO,madame IRNA VKOVA.

Mu ijambo rye,madame Irna Vkova  aributsa ko n’ubwo Washington ari umurwa mukru w’isi,bubaye ubwa mbere habera ibirori byo kwizihiza ubwisanzure bw’itangazamakuru guhera mu myaka 20 ishize.Madamu Irna Vukova aranasaba ko  ibiranga umwuga w’itangazamakuru byagezwa no ku mirongo kabuhariwe ya interineti cyane cyane ahabera ibintu bidasanzwe nk’intambara,ibiiza , amatora n’ibindi.

Ibirori byo gutangiza ibiganiro bibanziriza umunsi w’ubwisanzure bw’itanagazamakuru ku isi byabereye mu nzu ndangamurage w’itangazamakuru yitwa Newseum i Washingto DC,ahateraniye abanyamakuru n’ibihangange mu guteza imbere itangazamakuru nk’abahagarariye urubuga rwa facebook,urwa yahoo,urwa google,uwahoze ari umuyobozi wa BBC,n’abandi banyacyubahiro.

kuri uyu wa mbere abari muri ibyo biganiro barungurana ibitekerezo ku itangazamakuru rikoresheje ikoranabuhanga(digital) no ku mihindagurikire y’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Tubibutse ko Radio Izuba n’urubuga rw’igihe.com ari byo bitangazamakuru byatumiwe guhagararira u Rwanda muri ibyo biganiro.

Nk’uko bitangazwa n’ababiteguye,ngo amahanga yishimira uburyo abaturage bisanzura kuri Radio Izuba bakitangira amakuru kandi bakagira uruhare mu biganiro bibareba.

Eric Kayihura,Washington.

Étiquettes : ,

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :