UmunyaIran ni we wegukanye igihembo cy’umunyamakuru waharaniye ubwisanzure mu mwaka wa 2011

Yabaye umuyobozi w’amakuru MU kinyamakuru cyitwa AZAD akorera n’ikindi cyitwa HAMSHAHARI,akorera BBC, akaba yarabaye n’umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri ba kaminuza yo muri Irani.Yabaye umwarimu wa politiki.

Afite imyaka 45 y’amavuko akaba ahawe igihembo ari mu buroko aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe muri Iran mu mwaka w’2009.

Uwo ni uwitwa AHMAD ZEIDABADI wegukanye uno mwaka igihembo cy’umunyamakuru waharaniye ubwisanzure ku isi cyitiriwe Guillermo Cano.

Bwana AHMAD ZEIDABADI si ubwa mbere atabwa muri yombi kubera umwuga w’itangazamakuru: mu mwaka w’2000 nabwo yari yatawe muri yombi aza kurekurwa bigaragaye ko yasohoye indi nyandiko igaragaza imibereheo mibi y’imfungwa.Mu mwaka wakurikiyeho wa 2001,yongeye gutabwa muri yombi anabuzwa kuzongera gukora umwuga w’itangazamakuru.Mu mwaka wa 2004 nanone yongeye gutabwa muri yombi azira inyandiko zahamagariraga abaturage kutazitabira amatora yo mu mwaka w’2005,mu matora yo muw 2009 nanone arongera ashyirwa mu munyururu kugeza kuri iyi tariki ahereweho igihembo.

Mu mwaka w’2010,inshirahamwe ry’abanyamakuru bandika ryamugeneye igihembo cyitiriwe ikaramu ya zahabu none uyu mwaka yegukanye icy’umunyamakuru waharaniye ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi.

Ibirori byo gutanga icyo gihembo biteganyijwe ku itariki ya 03 gicurasi,mu nzu y’abanyamakuru National Press Club i Washington,ibirori byanatumiwemo Radio Izuba n’urubuga rwa igihe.com byo mu Rwanda.

Eric Kayihura,Washington,D.C

Étiquettes :

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :