Mu cyerekezo cya 2020 Leta y’u Rwanda yifuza ko amazi meza azaba yageze kubatuge 100%.

Nibura buri muturage azaba afite amazi kuri metero 500 avuye kunzu ye.Ni muri gahunda Leta y’ u Rwanda ifite mu rwego rwo gukomeza kugeza amazi meza ku baturage nk’uko umunyamabanga wa leta muri minisiteri ishinzwe ingufu n’amazi yabitangaje, mu muhango wo gutaha Igishushanyombonera cy’amazi mu ntara y’Iburasirazuba cyatashywe k’umugaragaro kuri uyu wa mbere I Rwamagana, cyakozwe na Leta y’ubuyapani m’umushinga wayo Japan Internation Cooperation Agency (Jica) wo kugeza amazi meza ku baturage batuye Intara y’Iburasizuba k’ubufatanye na Leta y’u Rwanda

Kuri miliyoni 2 n’ibihumbi Magana atatu y’abaturage batuye Iyi ntara y’Iburasirazuba, 53% nibo bafite amazi meza nk’uko inyigo ya 2008 ibigaragaza. mu gihe mu cyerekezo cya 2020 Leta y’u Rwanda yifuza ko amazi meza azaba yageze kubatuge 100%.

Governor w’intara y’iburasirazuba Dr. Aisa Kirabo Kakira /photo R/IZUBA

Uyu ni goverineri w’intara y’uburasirazuba Dr. aiisa kirabo kakira asobanura zimwe mu ntego leta ifite mu cyerekezo cyayo cya 2020. akaba yanavuze ko ntabwo bazategereza icyo gihe kuko bafite ikizere ko muri 2015 abaturage wose bazaba bafite amazi meza.

Ambassadeur w’ubuyapanai HATANAKA Kunio mu ijambo rye yishimiye iyi ntambwe urwanda rugezemo kuko y’igishushanyo mbonera kizafasha kurushaho gukwirakwiza amazi meza ku baturage.Yashimiye umubano mwiza ukomeje hagati y’Ibihugu byombi kandi ashimangira ko bazakomeza kuwuharanira mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Afrika n’u Rwanda rurimo, kuko Ubuyapani bufite nibura kugeza amazi meza kuri Miliyoni esheshatu n’Igice kuri uyu mugabane.Asoza Leta y’u Rwanda kuba yarifatanyije n’abaturage bo mu gihugu cy’ubuyapani bahuye n’ikibazo cy’umutingito.

Eng. RUHAMYA Coletha left with the Japan Ambassador during the hand over of water supply master plan Photo R/IZUBA

Iki gishushanyo mbonera cyo gukwirakwiza amazi meza mu byaro, cyikaba ari cya mbere gikozwe mu Rwanda. Umunyamabanga wa leta ushinzwe ingufu n’amazi coleta ruhamya akaba yavuze ko kuba iki gishushanyombonera gishizwe ahagaragara, kizafasha uko amazi azakwirakwizwa mu baturage badafite amazi.

Ku kibazo cyuko intara y’iburasirazuba ikunze guhura nikibazo cy’izuba ry’inshi bigatera ibura ryamazi cyane cyane mu bikorwa by’ubuhinzi, minisitiri yavuze ko, igihe kizagera hakorwe igishushanyo mbonera cy’uko imyaka izajya y’uhirwa.

Umushinga wa mbere wo gukwirakuza amazi mu baturage mu ntara y’iburasirazuba ukazatangirira mu karere ka kirehe , ngoma, gatsibo na nyagatare.

Abanyacyubahiro baribitabiriye itangizwa ry’icyumweru cyahariwe amazi mu Rwanda: photo / R.IZUBA

Tubabwire ko Uyu muhango ukaba wahuriranye n’icyumweru cyahariwe amazi mu Rwanda cyatangiye kuri uyu wa 21-27/03/2011 gifite isanganyamatsiko igira iti ‘dukwirakwize,ducunge neza ibikorwaremezo by’amazi mu gihugu.

Reportage: GACINYA M. Regina/R.IZUBA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :