Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye muri village urugwiro ku wa 11/02/2011

None kuwa gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 19/01/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’Amategeko ikurikira:

– Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°30/2010 ryo kuwa 30/06/2010 rishyiraho ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2010/2011;

– Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya Saudi Arabia Gitsura Amajyambere, ingana na 19.000.000 Saudi Riyals, agenewe umushinga w’umuhanda Kitabi-Crete Congo NIL;

– Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya Saudi Arabia Gitsura Amajyambere, ingana na 45.000.000 Saudi Riyals, agenewe umushinga ugamije kongera ikoreshwa ry’ingufu z’amashanyarazi mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda;

– Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe «METEO RWANDA»;

– Umushinga w’Itegeko rigena abacunga iby’abandi b’umwuga (Draft Law relating to trustees);

– Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abahesha b’inkiko kandi rigena imitunganyirize n’imikorere y’umurimo w’Abahesha b’inkiko.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’inzego z’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inama y’Igihugu y’Abagore;

– Iteka rya Minisitiri rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri no 01/22.00 ryo kuwa 05/02/2006 rigena itora ry’abagize inzego z’ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;

– Iteka rya Minisitiri rishyiraho amategeko ngengamikorere ya Komite y’Abunzi;

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imiterere y’imishahara mu mishinga ya Leta n’ishyirwa mu bikorwa rya «Single Project Implementation Unit» (SPIU).

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rikuraho Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 03/03 ryo kuwa 26/02/2002 rishyiraho Ikigo gishinzwe imishinga ya Leta (CEPEX), inshingano cyari gifite zimurirwa muri Minisiteri y’Imari n‘Igenamigambi.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo kwigisha mu rurimi rw’ikinyarwanda mu mashuri y’incuke no mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko yo kwegurira Borelli Tea/ McLeod Russel uruganda rw’icyayi rwa Gisovu.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abashinjacyaha mu myanya mu buryo bukurikira:

Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye

1. Bwana NDAGIJIMANA Charles
2. Bwana NDAYIZEYE Mathieu
3. Bwana HABIYAREMYE Jean Marie Vianney
4. Bwana NTEZIRYAYO Innocent
5. Bwana RUKAKA Gallican
6. Madamu UWIMANA Alice
7. Bwana NKUBITO Emmanuel

Abashinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze

1. Bwana NTEZIRYIMANA Sylvain
2. Bwana KARERA Evariste
3. Madamu UWIMANA Marie Jeanne
4. Bwana NKESHIMANA Janvier
5. Bwana NSENGIYUMVA Jean Claude
6. Madamu DUSABE Marie Assumpta
7. Bwana NIWENSHUTI Jean de Dieu
8. Bwana UWAMUNGU Issac
9. Bwana RIBERAKURORA Dieudonné

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya mu buryo bukurikira:

MURI PRIMATURE

Bwana BARIKANA Eugene: Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe; Muri MINALOC Bwana TURATSINZE Cyrille: Umunyamabanga Uhoraho; Madamu TUMUSHIME Francine: Umuyobozi Mukuru ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza;

MINAFFET

1. Madamu BAINE Mary: Umunyamabanga Uhoraho;

2. Ambasaderi MUKANGIRA Jacqueline: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane hagati y’Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga/ Bilateral and Multilateral Cooperation;

3. Bwana KABAKEZA Joseph: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Diaspora;

4. Ambasaderi SEBUDANDI Venantie: Ambasaderi i STOCKHOLM muri Suwede;

5. Ambasaderi NTWARI Gerard: Ambasaderi i Dakar muri Senegal;

6. Bwana MASOZERA Robert: Ambasaderi i Buruseli mu Bubiligi

7. Bwana Desire NYARUHIRIRA: Minisitiri Umujyanama, i Bujumbura mu Burundi;

8. Bwana Felix BAGAMBIKI: Umujyanama wa mbere, i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo/DRC;

9. Bwana SANO Lambert: Umujyanama wa mbere, i Dar es Salaam, muri Tanzaniya;

10. Bwana Phillip KARENZI: Umujyanama wa mbere, i Addis Ababa, muri Ethiopia;

11. Bwana Eric RUGAMBA: Umujyanama wa kabiri, i Hague mu Buholandi;

12. Bwana Protogene NSENGUMUREMYI: Umujyanama wa kabiri, i Abuja, muri Nigeria;

13. Madamu Athena RUBAYI:Umujyanama wa kabiri, i Dakar, muri Senegal;

14. Madamu UMUTONI K. Shakila: Umujyanama wa kabiri, i Ottawa, muri Canada;

15. Bwana Franck KAYIJUKA:Umujyanama wa kabiri, ushinzwe Politiki y’Ubwisungane n’Ubufatanye mu muryango w’ Ibihugu by‘ Afurika y’ Iburasirazuba/Regional Integration (EAC);

16. Bwana Yamini HABYARIMANA: Umujyanama wa kabiri, i Khartoum, muri Sudan;

17. Bwana Virgile RWANYAGATARE: Umujyanama wa kabiri, i Beijing mu Bushinwa;

18. Bwana Evode MUDAHERANWA: Umujyanama wa kabiri i Seoul muri Korea y’Amajyepfo;

19. Madamu Clementine UWAMUGUHA: Umunyamabanga wa kabiri ushinzwe isomero n’ishyinguranyandiko/ Documentation, i Addis Ababa, muri Ethiopia;

Muri MINECOFIN Bwana UKIZE Theoneste : Umuyobozi ushinzwe gucunga no gukurikirana imishinga ya Leta/ Project Managment and Monitoring Unit; Muri FARG Bwana RUBERANGEYO Theophile: Umunyamabanga Nshingwabikorwa; INTARA Y’IBURASIRAZUBA Dr. Aissa KIRABO KAKIRA: Guverneri; GENDER MONITORING OFFICE Bwana BARENGAYABO Ramadhan: Umuyobozi wungirije ushinzwe Gender Mainstreaming;

Ikigo cy‘ Igihugu cy‘ Imisoro n’Amahoro (RRA)

1. Bwana KAGARAMA Ben BAHIZI: Komiseri Mukuru

2. Bwana TUSHABE Richard: Komiseri Mukuru Wungirije ushinzwe za Gasutamo;

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu Bwana KANYEMERA Samuel: Komiseri

10.
Mu bindi

a) Minisitiri w’Ibidukikije n’Ubutaka yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 2 Gashyantare 2011, ku cyicaro gikuru cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amashyamba habereye umuhango wo gutangiza Umwaka w’Amashyamba, muri uwo muhango u Rwanda rukaba rwaratangaje ku mugaragaro itangizwa ry’Umushinga wo gusubiranya no gusana Ibidukikije mu Rwanda by’umwihariko Amashyamba “Rwanda Forest and Landscape Restoration”.

Yayimenyesheje kandi ko mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’Imiryango Mpuzamahanga ifite kubungabunga ibidukikije mu nshingano zayo, hazakorwa ibisabwa ngo u Rwanda rube umunyamuryango w’iyo miryango.

b) Minisitiri w’Amashyamba na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 24 Mutarama kugeza ku ya 3 Gashyantare 2011, Isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka w’amashyamba igira iti: ”Amashyamba abereyeho abantu “Forest for People”. Yayimenyesheje kandi ko u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza iyi gahunda. Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wijihirijwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Juru, Akagari ka Kabukuba aho abaturage bakoze ibikorwa byo kwita ku mashyamba yatewe harimo kubagarira ayatewe no gutera ayandi. 7

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

 

MUTETERI Genevieve

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :