ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu ijambo ryaciye imbonankubone (Live) kuri Televiziyo ya Misiri no ku mateleviziyo mpuzamahanga y’ibihangange nka AlJazeera, France 24, CNN n’izindi, Visi-Perezida wa Misiri, Omar Suleiman yatangaje ko Hosni Mubarak, Atari umuyobozi mukuru wa misiri, asigira ubuyobozi inama nkuru ya gisirikare.
kurubu abaturage ba misiri cyane cyane abigaragambyaga aherereye ku ngoro ya perezida iri i Cairo, no mu yindi mijyi mikuru nka Alexandria na Suez. bakiranye iyo nkuru nziza nibyishimo byinshi, kuri bo bari bamaze iminsi 18 bategereje.
Ibi bibaye nyuma y’aho Mubarak yari yatangaje ko atakwegura, bikaba byari byarakaje cyane abaturage abaturage ba misiri.
Misiri ni cyo gihugu gituwe cyane kifite miliyoni 80 z’abaturage kandi gikomeye muri diplomacy mu barabu. Nta kabuza ko ibyabereyeyo bizagera ahandi mu barabu cyangwa kuri uyu mugabane w’Afurika nk’uko byari byatangiriye muri Tunisia.
GACINYA M. Regina
Laisser un commentaire