« Ibihugu byubahirize icyo byiyemeje ».Madamu Maria PIA

Maria PIA,Umuyobozi wa AMARC ku isi(photo Radio Izuba)

Umuyobozi w’ihuriro AMARC  ry’amaradio y’abaturage ku rwego rw’isi  Madamu Maria PIA ,n’umuyobozi w’amaradio y’abaturage ku rwego rw’Afrika barasaba ibihubu bigishyira amananiza ku ifungurwa ry’amaradio y’abaturage kubahiriza amasezerano ibihugu byabo byashyizeho umukono ku burenganzira bwo gutara no gutangaza amakuru.

Abo bayobozi kuri  basuye abanyamakuru bateraniye mu ihuriro ry’abaharanira imibereho myiza y’abaturage i Dakar muri Senegal babagezaho ibyo bamaze kugeraho mu rwego rwo kurengera amaradio y’abaturage ari ku isi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amaradio ku isi aributsa ababishinzwe ko imirongo yo gutangarizaho yagombye gutangirwa ubuntu ku maradio y’abaturage, nk’uko babisabwe n’ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amaradio y’abaturage ku rwego rwa Afrika we arashimira igihugu cya Mali cyavanyeho amananiza ayo ari yo yose mu itangizwa rya Radio z’abaturage ku babyifuza bose.

Umuryango AMARC uhuza amaradio y’abaturage ku isi urimo amaradio asaga 400 harimo na Radio Izuba .Uwo muryango ushinzwe ubuvugizi,guteza imbere abagore bari mu itangazamakuru no muri tekiniki no kurengera uburenganziraa bw’abaturage bwo kugezwaho amakuru.

Mu bihugu byatunzwe agatoki harimo igihugu cya Nigeria cyaba ngo kitemera ishingwa rya radio z’abaturage.

Eric Kayihura,Dakar

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :