Evo Morales arihanangiriza abayobozi batita ku bakene

Abasaga 100.000 bitabiriye imyigaragambyo(photo Radio Izuba)

Umukuru wigihugu cya Bolivia Bwana Evo Maralles arasaba abakuru b’ibihugu bagenzi be guhora bazirikana abaturage babo bakennye.

Ibyo uwo mukuru w’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere ku mugabane w’Amerika yabitangaje mu gusoza urugendo rw’amasaha asaga abiri rwakorewe i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal kuri icyi cyumweru tariki 6 gashyantare.

Urwo rugendo rwari ruhuje abantu basaga ibihumbi ijana baturutse mu mpande zose z’isi, rwari rugamije kumvisha abayobozi batandukanye ko imitegekere y’isi ishobora guhinduka,abaturage bose bakanganya amahirwe ku bukire kandi ntihagire uwongera guhezwa ku iterambere.

Bamwe bari bitwaje ibyapa byamagana amategeko abuza urujya n’uruza mu bihugu bitandukanye,abandi bamagana abahohotera abanyafrika babagira nk’insina ngufi icibwaho urukomo uko biboneye,abandi bamagana abayobozi b’ibihugu bahindura itegeko nshinga bagamije kugundira ubutegetsi.

Abasirikare ba Senegal baryamije ijanja(Photo Radio Izuba)

Umukuru w’igihugu cya Bolivia Evo Moralles,yagize ati: » Sinumva ukuntu hari abayobozi bagurisha amazi ku banyemari bakize,batitaye ku bibazo by’ababaturage  ayo mazi yari gutunga ku buntu ».

Urugendo rwahereye ku musigiti mukuru wa Dakar rusorezwa muri Kaminuza Nkuru yitiriwe icyamamare Cheikh Anta Diop mu mujyi rwagati wa Dakar. Biteganyijwe ko abaharanira imibereho y’abaturage mu bihugu byabo,baza kugezwaho ijambo ry’uwahoze ari umukuru wa Brezil,bwana Ignacio Lula Da Silva.

Photo Radio Izuba

Ihuriro ry’abaharanira imibereho myiza y’abaturage ku isi ni ubwa kane riteranye.

Ku ncuro ya mbere  Radio Izuba ikaba yaratumiwemo nka Radio y’abaturage ikora akazi kayo koko ,nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira imibereho myiza y’abaturage mu bihugu byabo INDYMEDIA,naryo ryitabiriye urwo rugendo.

Umuyobozi wa Radio Izuba yitabiriye ubutumire

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :