Abagore I Kaolak;abanyamakuru muri Goree, mu myiteguro y’ihuriro mpuzamahanga ry’abaharanira imibereho myiza

Abagore babarirwa mu bihumbi bitatu kuri uyu wa gatanu bateraniye ahitwa Kaolak mu gihugu cya Senegal,mu gihe abanyamakuru babarirwa muri 40 bo kuri uyu wa gatandatu bazindukiye mu kirwa cya Goree mu rwego rw’ihuriro ry’abaharanira imibereho myiza y’abaturage mu bihugu byabo

Abo bagore biganjemo abanyasenegalikazi n’abanyamalikazi barinubira ikubitwa ribakorerwa bo n’abana babo,bakaba batangaza ko iryo hohoterwa rikwiye gusimburwa n’uburere bwiza.`

 Nk’uko bitangazwa n’abanyamakuru b’ishyirahamwe riharanira imibereho myiza y’abaturage INDYMEDIA ubu riri mu nama I Dakar mu murwa mukuru w’igihugu cya Senegal,itsinda rimwery’abo bagore  ryigaga ku igurishwa ry’ubutaka bwa Mali ku gihugu cya Libya, irindi ryiga ku iterambere ry’umugore muri rusange.

Hagati aho abanyamakuru bo mu ihuriro INDYMEDIA basuye ikirwa cyitwa Goree,basobanurwa uburyo abirabura babanzaga gufungirwa mu kagereza k’imfunganwa  mbere yo gutoranywa kujyanwa bunyago ku mugabane wa Amerika.

Ushinzwe inzu y'abacakara-Goree

Benshi muri bo bananiwe kwihangana,abandi amarira agashoka ku matama ubwo umuyobozi w’inzu y’abacakara  bwana Eloi Coly yasobanuraga inzira y’umusaraba yakorewe abakurambere b’abanyafurika,ubwo bagaburirwga nk’amatungo,bicwa,bagurishwa ,kandi bakajyanwabunyago baboshye nta cyaha bafite.

Ihuriro ry’abaharanira imibereho myiza y’abaturage mu bihugu byabo “Forum Social Mondial”,rirateganya gutangizwa ku mugaragaro ku iki cyumweru tariki ya 06 gashyantare 2011.

Abayobozi bakuru b’igihugu cya Senegal n’abandi baturutse impande z’isi barategerejwe,barimo    Ignacio Lula Da Silva wahoze ayoboye igihugu cya Brezil, Michelle Eliot Marie minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufransa, Evo Morales umukuru w’igihugu cya Bolivia, na Hugo Chavez wa Venezuela. Cyakora ibinyamakuru bya hano muri Senegal biribaza niba Nyakubahwa Abdulaye Wade wa Senegal azaba ahari ngo kuko abanyaSenegal bamaze iminsi batamuca iryera.

Umwe mu banyarwanda bitabiriye iryo huriro bwana Jules Gahamanyi,yagerageje  kugereranya inzira y’umusaraba abo birabura  banyuzemo na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994,asoza atangaza ko amateka atigishije abatuye isi:

“ Biriya byabaye cyera,icyo gihe ni abazungu bahemukiraga abirabura.Ubu ndibaza impamvu abirabura bica abirabura,abazungu bakica abazungu,abarabu bakica abarabu.Igihe kirageze ngo buri wese ahabwe agaciro,kandi ibibi biba byose bishyirwe ahagaragara;abanyamakuru ba INDYMEDIA babigizemo uruhare”.

Ihuriro ry’abaharanira imibereho myiza ku isi rirateganya  gusoza imirimo yaryo ku ya 14 gashyantare 2011,Bukaba ari ubwa mbere Radio Izuba itumirwa muri iryo huriro.

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :