Radio Izuba mu ihuriro ry’abaharanira imibereho myiza y’abaturage

Au debut de la rencontre

Ku ncuro ya mbere,Radio Izuba yatumiwe mu ihuriro ry’abaharanira imibereho myiza y’abaturage riba buri mwaka ku rwego rw’isi.

Iryo huriro riteganyijwe guhera ku itariki ya 4 kugeza kuya 14 gashyantare 2011 i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal muri kaminuza nkuru yitiriwe icyamamare Cheikh Anta Diop. Nk’uko bisanzwe iryo huriro rirateganya guhuza amashyirahamwe yo ku migabane y’isi yose,akora ibikorwa bijyanye no kuzahura imibereho y’abaturage.

Mbere y’ihuriro,abaryitabiriye bahuriye mu matsinda y’abahuje imirimo,Radio Izuba ikaba iri mu itsinda ry’abanyamakuru biyemeje guteza imbere imibereho myiza y’abaturage(INDYMEDIA).

Mu minsi ishize umwe mu bagize iryo huriro(World Social Forum)  mu gihugu cya Kenya Mr David John Bwakali, yasuye ibikorwa by’umuryango ARAMA ukorera mu karere ka Ngoma ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Umuyobozi w’uwo muryango bwana Jules Gahamanyi, yaje kumusobanurira ko ibyo uwo muryango ukora ubifatanya na Radio y’abaturage Radio Izuba.

Bwana David John Bwakali yahise aza gusura icyicaro cya Radio Izuba,atangaza ko ahavuye anyuzwe n’imikorere ya Radio Izuba. Ni muri urwo rwego iyo nararibonye yaharaniye ko ubuyobozi bwa Radio Izuba bwazaba mu ihuriro ry’abaharanira imibereho myiza y’abaturage mu bihugu byabo,bukagira icyo butangariza abandi ku mikorere yabwo ndetse bukaniga imikorere y’abandi mu rwego rwo gushaka icyateza imbere iyo radio n’abaturage ikorera.

Aha ni ho habera ihuriro,2011

Ihuriro ry’abanyamakuru n’abakorana n’itangazamakuru mu iterambere ry’abaturage INDYMEDIA riteraniyemo abantu babarirwa mu 40 baturutse ku migabane yose  naho ihuriro nyir’izina ry’abaharanira imibereho y’abaturage mu bihugu byabo rirateganya guhuza abantu bakabakaba mu bihumbi ijana(100.000).

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :