Archive for février 2011

KIBUNGO /NGOMA :BAFATANYWE AKAMASHINI GATUBURA CASH

18/02/2011

Ubuyobozi bwa police mu karere  ka ngoma  ,bwataye muri yombi abagabo babiri  , bakurikiranyweho kuba bakora ubujura bukoresheje amayeri bagacuza abaturage utwabo.Abo batawe muri yombi ,bafatanywe akamashini bavuga ko  ariko bakoresha  mu gutuburira abaturage amafaranga.

Radio izuba ivugana n’ umuyobozi wa police mu karere ka ngoma supt Arbert  Ndatsikira    Gakara avuze ko abo bajura bafatiwe  mu mudugudu wa Rebezo, akagali ka Mahango,umurenge wa kibungo, kuwa  gatatu mu masahab ya saa kumi n’ igice  z’ igicamunsi, bafatanywe akamashini karimo inoti ebyiri imwe nzima ya 2000  n’ indi y’ igipapuro babwira abaturage ko bagiye kubatuburira amafaranga, ubu bari kuri station ya police ya Kibungo ;bakaba barafashwe bari bamaze iminsi  bayogoza  uturere twa Kayonza na Rwamagana. Ikindi umuyobozi wa police avugako atari ubwa mbere bafungwa  kuko no mu gihe gishize bari bafungiye I kabarondo.

Umuyobozi wa police kandi yatangalije Radio Izuba ko ngo ni ubwo hafashwe abo babiri ariko ko hari chaine ndende yabo bajura bagishakishwa.gusa   abo  bajura bafashwe nta cyo barambura baturage.

Ubu bujura buhanishwa igihano cy’ igifungo  kuva  ku mezi atatu kugeza  ku myaka itanu.

 

MUTETERI Geneviève

 

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye muri village urugwiro ku wa 11/02/2011

17/02/2011

None kuwa gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 19/01/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°30/2010 ryo kuwa 30/06/2010 rishyiraho ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2010/2011;

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya Saudi Arabia Gitsura Amajyambere, ingana na 19.000.000 Saudi Riyals, agenewe umushinga w’umuhanda Kitabi-Crete Congo NIL;

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya Saudi Arabia Gitsura Amajyambere, ingana na 45.000.000 Saudi Riyals, agenewe umushinga ugamije kongera ikoreshwa ry’ingufu z’amashanyarazi mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda;

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe «METEO RWANDA»;

- Umushinga w’Itegeko rigena abacunga iby’abandi b’umwuga (Draft Law relating to trustees);

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abahesha b’inkiko kandi rigena imitunganyirize n’imikorere y’umurimo w’Abahesha b’inkiko.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’inzego z’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inama y’Igihugu y’Abagore;

- Iteka rya Minisitiri rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri no 01/22.00 ryo kuwa 05/02/2006 rigena itora ry’abagize inzego z’ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;

- Iteka rya Minisitiri rishyiraho amategeko ngengamikorere ya Komite y’Abunzi;

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imiterere y’imishahara mu mishinga ya Leta n’ishyirwa mu bikorwa rya «Single Project Implementation Unit» (SPIU).

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rikuraho Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 03/03 ryo kuwa 26/02/2002 rishyiraho Ikigo gishinzwe imishinga ya Leta (CEPEX), inshingano cyari gifite zimurirwa muri Minisiteri y’Imari n‘Igenamigambi.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo kwigisha mu rurimi rw’ikinyarwanda mu mashuri y’incuke no mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko yo kwegurira Borelli Tea/ McLeod Russel uruganda rw’icyayi rwa Gisovu.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abashinjacyaha mu myanya mu buryo bukurikira:

Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye

1. Bwana NDAGIJIMANA Charles
2. Bwana NDAYIZEYE Mathieu
3. Bwana HABIYAREMYE Jean Marie Vianney
4. Bwana NTEZIRYAYO Innocent
5. Bwana RUKAKA Gallican
6. Madamu UWIMANA Alice
7. Bwana NKUBITO Emmanuel

Abashinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze

1. Bwana NTEZIRYIMANA Sylvain
2. Bwana KARERA Evariste
3. Madamu UWIMANA Marie Jeanne
4. Bwana NKESHIMANA Janvier
5. Bwana NSENGIYUMVA Jean Claude
6. Madamu DUSABE Marie Assumpta
7. Bwana NIWENSHUTI Jean de Dieu
8. Bwana UWAMUNGU Issac
9. Bwana RIBERAKURORA Dieudonné

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya mu buryo bukurikira:

MURI PRIMATURE

Bwana BARIKANA Eugene: Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe; Muri MINALOC Bwana TURATSINZE Cyrille: Umunyamabanga Uhoraho; Madamu TUMUSHIME Francine: Umuyobozi Mukuru ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza;

MINAFFET

1. Madamu BAINE Mary: Umunyamabanga Uhoraho;

2. Ambasaderi MUKANGIRA Jacqueline: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane hagati y’Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga/ Bilateral and Multilateral Cooperation;

3. Bwana KABAKEZA Joseph: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Diaspora;

4. Ambasaderi SEBUDANDI Venantie: Ambasaderi i STOCKHOLM muri Suwede;

5. Ambasaderi NTWARI Gerard: Ambasaderi i Dakar muri Senegal;

6. Bwana MASOZERA Robert: Ambasaderi i Buruseli mu Bubiligi

7. Bwana Desire NYARUHIRIRA: Minisitiri Umujyanama, i Bujumbura mu Burundi;

8. Bwana Felix BAGAMBIKI: Umujyanama wa mbere, i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo/DRC;

9. Bwana SANO Lambert: Umujyanama wa mbere, i Dar es Salaam, muri Tanzaniya;

10. Bwana Phillip KARENZI: Umujyanama wa mbere, i Addis Ababa, muri Ethiopia;

11. Bwana Eric RUGAMBA: Umujyanama wa kabiri, i Hague mu Buholandi;

12. Bwana Protogene NSENGUMUREMYI: Umujyanama wa kabiri, i Abuja, muri Nigeria;

13. Madamu Athena RUBAYI:Umujyanama wa kabiri, i Dakar, muri Senegal;

14. Madamu UMUTONI K. Shakila: Umujyanama wa kabiri, i Ottawa, muri Canada;

15. Bwana Franck KAYIJUKA:Umujyanama wa kabiri, ushinzwe Politiki y’Ubwisungane n’Ubufatanye mu muryango w’ Ibihugu by‘ Afurika y’ Iburasirazuba/Regional Integration (EAC);

16. Bwana Yamini HABYARIMANA: Umujyanama wa kabiri, i Khartoum, muri Sudan;

17. Bwana Virgile RWANYAGATARE: Umujyanama wa kabiri, i Beijing mu Bushinwa;

18. Bwana Evode MUDAHERANWA: Umujyanama wa kabiri i Seoul muri Korea y’Amajyepfo;

19. Madamu Clementine UWAMUGUHA: Umunyamabanga wa kabiri ushinzwe isomero n’ishyinguranyandiko/ Documentation, i Addis Ababa, muri Ethiopia;

Muri MINECOFIN Bwana UKIZE Theoneste : Umuyobozi ushinzwe gucunga no gukurikirana imishinga ya Leta/ Project Managment and Monitoring Unit; Muri FARG Bwana RUBERANGEYO Theophile: Umunyamabanga Nshingwabikorwa; INTARA Y’IBURASIRAZUBA Dr. Aissa KIRABO KAKIRA: Guverneri; GENDER MONITORING OFFICE Bwana BARENGAYABO Ramadhan: Umuyobozi wungirije ushinzwe Gender Mainstreaming;

Ikigo cy‘ Igihugu cy‘ Imisoro n’Amahoro (RRA)

1. Bwana KAGARAMA Ben BAHIZI: Komiseri Mukuru

2. Bwana TUSHABE Richard: Komiseri Mukuru Wungirije ushinzwe za Gasutamo;

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu Bwana KANYEMERA Samuel: Komiseri

10.
Mu bindi

a) Minisitiri w’Ibidukikije n’Ubutaka yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 2 Gashyantare 2011, ku cyicaro gikuru cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amashyamba habereye umuhango wo gutangiza Umwaka w’Amashyamba, muri uwo muhango u Rwanda rukaba rwaratangaje ku mugaragaro itangizwa ry’Umushinga wo gusubiranya no gusana Ibidukikije mu Rwanda by’umwihariko Amashyamba “Rwanda Forest and Landscape Restoration”.

Yayimenyesheje kandi ko mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’Imiryango Mpuzamahanga ifite kubungabunga ibidukikije mu nshingano zayo, hazakorwa ibisabwa ngo u Rwanda rube umunyamuryango w’iyo miryango.

b) Minisitiri w’Amashyamba na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 24 Mutarama kugeza ku ya 3 Gashyantare 2011, Isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka w’amashyamba igira iti: ”Amashyamba abereyeho abantu “Forest for People”. Yayimenyesheje kandi ko u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza iyi gahunda. Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wijihirijwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Juru, Akagari ka Kabukuba aho abaturage bakoze ibikorwa byo kwita ku mashyamba yatewe harimo kubagarira ayatewe no gutera ayandi. 7

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

 

MUTETERI Genevieve

ITEGURWA RY ‘ IHINGA SAISON B NO GUSUZUMIRA HAMWE IHINGA RISHIZE

15/02/2011



Mu  cyumba cy’Inama cya AVEGA I Rwamagana habereye inama nyunguranabitekerezo ku buhinzi n’ubworozi yayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana MUGIRANEZA Yussuf.

Iyi nama yari yatumiwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yitabiriwe n’abantu bakurikira: Abayobozi b’Ibigo bishamikiye kuri MINAGRI (RADA, Task Force of Postharvest and Storage, RARDA) na bamwe mu bakozi babyo, Abahuzabikorwa b’Imirimo ku Ntara n’ab’ibigo bishamikiye kuri MINAGRI bakorera ku rwego rw’Intara, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere bayobora Uturere by’Agateganyo mu gihe Komite Nyobozi z’Uturere ziri mu gikorwa cyo kwiyamamaza,  Abashinzwe ubuhinzi, ubworozi, amakoperative n’ibikorwaremezo ku rwego rw’Uturere. Inama kandi yitabiriwe na bamwe mu bayobora amahuriro y’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi mu turere.

 

INGINGO ZIZWE MU NAMA

 

1.     Itegura ry’Igihembwe cy’Ihinga cya 2011B ku bihingwa byatoranyijwe biberanye n’Akarere.

2.     Gahunda yo gusarura no guhunika.

3.     Kurwanya isuri.

4.     Itanga ry’Inka muri gahunda ya Girinka.

5.     Ibindi

5.1.                    Umurenge SACCO.

5.2.                    Ikoreshwa ry’amafaranga ya CDF na VUP.

 

I. Ku ngingo yo gutegura igihembwe cy’ihinga 2011B Inama yemeje:

1.     Gukomeza ubukangurambaga(mobilization) mu bahinzi kugirango bategure imirima izaterwamo imbuto y’ibihingwa byatoranyijwe(Ibigori, Ibishyimbo, Soya, Urutoki, Imyumbati, Umuceri, imboga n’imbuto) muri iki gihembwe cy’Ihinga 2011B.

2.     Kongera ubuso Akarere kari kateganyije guhingaho ibigori kugirango umusaruro w’iyi season 2011B uzazibe icyuho cy’umusaruro wabaye muke muri season 2011A kubera izuba ryinshi kandi n’abaturage bagashishikarizwa guhinga imyumbati ku bwinshi kugirango izabagoboke mu bihe bibi. Kwita ku ishyirwa mu bikorwa rya targets zatanzwe na MINAGRI kuri buri gihingwa cyatoranyijwe muri CIP.

3.     Abahinzi bagomba gutera ibigori kare kugirango imvura izabisange mu butaka kuko bifite ubushobozi bwo kumara kwezi mu butaka bitegereje imvura kugirango bimere.

4.     Uturere twasabwe gusaba muri RADA imbuto n’ifumbire bikenewe mu rwego rwo kwitegura gutera kuko RADA yemeza ko bihari.

5.     Buri karere kasabwe kwihutisha kurangiza iyubakwa ry’imbuga zo kumishirizaho umusaruro wa season 2011 A no kwihutisha itangwa ry’amasoko yo kubaka izindi mbuga MINAGRI yongereyeho muri budget revision.

6.     Kwita ku mihingire y’urutoki no gukurikirana abahinzi mu gikorwa cyo kurwanya indwara ya kirabiranya igaragara mu rutoki mu turere hafi ya twose.

7.     Kubyaza umusaruro ibyobo bifata amazi byubatswe mu rwego rwo kuhira imyaka no kubifata neza, abo bigaragaye ko batabibyaza umusaruro cyangwa batabyitaho bakabyamburwa bigahabwa abandi babikeneye.

8.     Akarere ka Rwamagana na Kayonza basabwe kwita ku ikoreshwa ry’amafaranga yagenewe IDP mu mirenge ya Muhazi na Mukarange hahingwa urutoki n’inanasi kuburyo bwo guhuza ubutaka buhinzeho igihingwa kimwe.

 

II. Ku ngingo yo gusarura no guhunika neza umusaruro wa season 2011A Inama yeme ko:

9.     Abahinzi mu makoperative yabo bagomba gukangurirwa gusarura neza umusaruro wabo birinda kuwanika hasi kugirango ugire agaciro gatuma ubona isoko nkuko standards mpuzamahanga kubuziranenge bw’ibiribwa zibiteganya.

10.    Gushishikariza koperative z’abahinzi gufata shittings zo kubafasha gusarura neza no kumisha ibigori.

11.    Bitarenze ku itariki ya 10/02/2011, buri karere kasabwe gutanga raporo kuri ha z’ibigori byangijwe n’izuba byagurwa na RARDA bikabyazwamo umusaruro uhunikwa nk’ubwatsi bw’amatungo.

 

III. Ku ngingo ya kurwanya isuri Inama yemeje:

12.       Kwihutisha iibikorwa byo kurwanya isuri hakoreshwa ingengo y’imari yatanzwe na MINAGRI, CDF/VUP, Umuganda, TIG n’imbaraga z’abaturage mu mirima yabo.

13.    Inama yasabye Uturere twa Kirehe, Kayonza na Ngoma bigaragara ko tukiri inyuma mu gikorwa cyo kurwanya isuri ko twakangurira abaturage icyo gikorwa cyane cyane muri iki gihembwe cy’ihinga.

 

IV. Ku ngingo yo gukurikirana gahunda ya Girinka Inama yemeje:

14.      Gutegura inama yihariye ku bworozi ikabera ku rwego rw’Intara kuko bigaragara ko iyi gahunda irimo ibibazo byinshi bigomba gukemurwa vuba.

15.   Buri karere kasabwe gukora ibarura ry’inka zatanzwe muri gahunda ya girinka kugeza ubu kandi hagakorwa gahunda ihamye yo gukurikirana iyi gahunda, gahunda yo guera intanga, gahunda yo gukurikirana isuku y’amatungo, iyo gukingira amatungo n’iyo kuyavura.

16.     Buri karere kasabwe gukurikirana ibikorwa bya PAIGELAC byo gutera amafi mu biyaga no mu byuzi no gufatanya n’abakozi b’uwo mushinga kugena aho amafi aterwa.

 

Abari mu nama kandi bifuje ko:

17.    MINAGRI yakwibutsa imirongo ngenderwaho ku nshingano z’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi n’imikorere yabo kuri buri rwego kandi abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi ku turere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere bakita ku micungire y’abakozi bo mu buhinzi n’ubworozi ku mirenge no gutanga raporo ku bakozi badakora neza, abakozi bashyizweho na RARDA ku rwego rw’imirenge bashinzwe gutera intanga bakagira zone bashinzwe kandi bakaba abakozi bagirana amasezerano n’Akarere kugirango Akarere gashobore gukurikirana no guhuza imikorere yabo.

18.    Buri karere kateganya uburyo buhagije bwo gufasha abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi kugera ku bagenerwabikorwa kugirango bakorere abahinzi ubukangurambaga bushingiye kubikorwa kandi aba bakozi ntibahabwe izindi nshingano z’indi mirimo ya buri munsi ikorerwa mu nzego bakoreraho batabanje kurangiza ibyo bashinzwe.

 

V. Mu bindi, Inama yemeje ko:

20.     Umuhigo wa buri karere muri gahunda y’Umurenge SACCO wakwihutishwa hongerwa abanyamuryango, imari shingiro n’amafaranga abikijwe akarenga miliyoni icumi kuri buri murenge kugirango imirenge yose ijye muri gahunda yo gutanga inguzanyo kubanyamuryango b’Umurenge SACCO nkuko byasabwe na RCA na BNR.

21.     Imishinga ikorwa ku mafaranga yatanzwe na CDF na VUP yakwihutishwa kandi ibikorwa byayo bigafasha muri gahunda yo guca nyakatsi ku batishoboye, no gukurikirana muri CDF imishinga izaterwa inkunga mu mwaka w’2011/2012 kugirango hatangirwe gahunda yo gutanga amasoko.

 

MUTETERI GENEVIVE

 

 

 

 

CALENDRIER Y’ AMATORA Y’ INZEGO ZIBANZE

12/02/2011

IMYITEGURO Y’ AMATORA Y’ INZEGO ZIBANZE ku va 04- 2 – 2011 – 5-3 2011

Imyiteguro y’ amatora y’ inzego zibanze irakomeje hirya no hino mu gihugu ,nyuma y’ amatora yo kuwa 4- 2-2011 ,hatahiwe ku itariki 13 -2 ahateganijwe amatora ya CNF Inama y ; igihugu y’ abagore ku rwego rw’ imidugudu no ku tugali, ku itaraki 16-2 hazuzuzwa inama njyanama z’ utugali no gutora bureau z’ inama njyanama ku tugali,hazanatorwa inama njyana ma z’ imirenge ,hanatorwe inama njyanama z’ ibyiciro byihariye harimo abamugaye naho kuri 17- 2 hazatorwa inama njyanama z’ inama y’ igihugu y’ abagore ku rwego rw ; imirenge , n’ inama y’ igihugu y’ urubyiruko ku rwego rw’ imirenge , hanatorwe abagore bahagarariye abandi mu nama njyanama bari kuri 30% ku rwego rw’ imirenge , ku itariki 19 -2 hazatorwa abo mu byiciro byihariye ku rwego rw’ imirenge,aha kandi hazanatorwa na bureau ya njyanama y’ umurenge.
Ku itariki ya 21 -2 2011 nibwo hateganijwe amatora abagize inama njyana ma z’ uturere , kuri 22-2 hazatorwa nyobozi z’ uturere no kuzuza inama njyanama ku mirenge ku bazamutse mu rwego rw’akarere.

MUTETERI GENEVIEVE

Dr aisa kirabo kakira guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba

12/02/2011

Dr Aisa Kirabo Kacyira wari kuri ubu niwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba akaba yasimbiye Dr Ephrem KABAYIJA, iki ni kimwe mu byemezo byafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateraniye I Kigali muri Village Urugwiro kuruyu wa gatanu yariyobowe na Perezida Paul Kagame.

Mu bandi bahawe imirimo mishya n’inama y’Abaminisitiri hari Barikana Eugene wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri ubu akaba yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Bwana Robert Masozera wari usanzwe ayobora Ubuyobozi Bukuru bwa Diaspora muri Minaffet, kuri ubu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yasimbuye Bwana Ntwari Gerard wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda I Dakar.

Uwari Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Madamu Mary Baine, kuri ubu yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, akaba yasimbuwe mu mirimo yari asanzwemo na Bwana Kagarama Ben Bahizi.

MUTETERI GENEVIEVE

IKIGALI: Mutsindashyaka Théoneste wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi yagizwe umwere

11/02/2011

Mutsindashyaka Théoneste wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi yareganwaga n’abandi babiri aribo Bahenda Joseph wahoze ashinzwe imari mu Mujyi wa Kigali na Mukabalisa Umugeni Alphonsine wari ushinzwe icungamutungo bagizwe abere kuri uyu wa gatanu n’urukiko rukuru.
bakaba baregwaga ibyaha byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo wa Leta, kuri Mutsindashyaka hakiyongeraho ku tamenyekanisha umutungo we.

Muri urwo rubanza ubwo rwari mu bujurire ubushinjacyaha bwavugaga ko mu gihe Umujyi wa Kigali witeguraga gushyira imigabane yawo muri sosiyete Kigali City Park ifite ibikorwa by’ubwubatsi mu mujyi wa Kigali, hari impapuro mpimbano zakoreshejwe zari zigamije kunyereza umutungo kuko zemezaga ko hari amafaranga yinjiye mu mutungo w’umujyi kandi atarinjiyemo. Hari kandi inyemezabuguzi zakozwe hagamijwe kwishyura amafaranga y’ikirenga isosiyete yitwa GEOMAP yafashije Umujyi gutunganya ikibanza cyawo no kugiha ibyangombwa bicyemerera kuba umugabane w’umujyi muri sosiyete Kigali City Park, ibyo byose bigatuma ubushinjacyaha buvuga ko hari hagamijwe kuyobya uburari no kunyereza umutungo wa Leta.

Théoneste Mutsindashyaka na bagenzi be Bahenda Joseph na Alphonsine Umugeni, ubwo bireguraga bavuze ko umutungo w’Umujyi wagombaga gushyirwa mu migabane ya Kigali City Park, ari ubutaka ubwabwo bufite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 88, naho amafaranga yishyuwe sosiyete Geomap, ngo yishyurwaga habariwe ku mirimo yakozwe, ko butabarirwaga ku gaciro k’ubutaka.

Nyuma y’uko kwiregura, ubushinjacyaha bwasabiye Théoneste Mutsindashyaka igihano cy’igifungo cy’imyaka 13 n’amezi 6 n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, Joseph Bahenda na Alphonsine Umugeni bwabasabiye imyaka icumi y’igifungo n’ihazabu y’ibihumbi 50 umwe umwe. Kuri ubu ibyo byaha byose bahihanaguweho bagirwa abere .

Olivier MUHIRWA/Radio Izuba I Kigali

MISIRI: Muhammad Hosni Mubarak w’imyaka 82 arashize yafashe icyemezo cyo kuva ku butegetsi yari amazeho imyaka 30 yose

11/02/2011

ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu ijambo ryaciye imbonankubone (Live) kuri Televiziyo ya Misiri no ku mateleviziyo mpuzamahanga y’ibihangange nka AlJazeera, France 24, CNN n’izindi, Visi-Perezida wa Misiri, Omar Suleiman yatangaje ko Hosni Mubarak, Atari umuyobozi mukuru wa misiri, asigira ubuyobozi inama nkuru ya gisirikare.

kurubu abaturage ba misiri cyane cyane abigaragambyaga aherereye ku ngoro ya perezida iri i Cairo, no mu yindi mijyi mikuru nka Alexandria na Suez. bakiranye iyo nkuru nziza nibyishimo byinshi, kuri bo bari bamaze iminsi 18 bategereje.

Ibi bibaye nyuma y’aho Mubarak yari yatangaje ko atakwegura, bikaba byari byarakaje cyane abaturage abaturage ba misiri.

Misiri ni cyo gihugu gituwe cyane kifite miliyoni 80 z’abaturage kandi gikomeye muri diplomacy mu barabu. Nta kabuza ko ibyabereyeyo bizagera ahandi mu barabu cyangwa kuri uyu mugabane w’Afurika nk’uko byari byatangiriye muri Tunisia.

GACINYA M. Regina

INDWARA YA KIRABIRANYA MU NTARA Y’ IBURASIRAZUBA

11/02/2011

Abahinzi b’ urutoki  bo mu ntara y’ iburasirazuba  barasabwa gukomeza gukumira indwara ya kirabiranya  ifata urutoki  , nk’uko bitangazwa na bwana Norbert SENDEGE  akaba ari umuyobozi w’ ikigo gishinzwe guteza imbere  ubuhinzi yavuze ko kirabiranya ifata urutoki mu bice bitandukanye bigize insina ku va ku mizi  kugera ku mababi insina  igitoki kikabora kitarakomera amababi agahishira , aha umuyobozi wa RADA akaba asaba  abahinzi  ko ubonye insina ifite ikimenyetso kidasanzwe , atanga ayo makuru  kuri ba agronome ,kugira ngo bamufashe kurimbura  izo nsina zirwaye.ikindi     ibikoresho byakoreshejwe barimbura iyo nsina bisaba kubyoza  neza  mu rwego rwo guca kirabiranya.   mu gace indwara  ya  KIRABIRANYA yagezemo  bagashyira mu kato kugira ngo katayikwirakwiza ahandi dore ko babuza no guhanahana imbuto cg imibyare y’ insina cg gutiririkanya ibikoresho  mu rwego rwo kuyica burundu .kugeza ubu kirabiranya iri mu turere twose two mu ntara y’ iburasirazuba.Aba gronome bakaba basabwa  gukurikiranana iyi ndwara  bafasha abahinzi  kuyirwanya.

MUTETERI GENEVIEVE

ABATURAGE BASAGA IBIHUMBI 240.000 NIBO BAZAHURA NI IKIBAZO CY’ INZARA

10/02/2011

NK’ uko byavugiwe mu nama yahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b’ uturere tw’ intara y’ iburasirazuba .abagronome b’ uturere n’ abashinzwe ubworozi .iyi nama yari iyobowe na executif w’ intara bwana Mugiraneza YUSUFU yavuze ko abaturage basaga ibihumbi 240’000 bazahura n’ inzara yatewe n’ izuba ryatewe n’izuba ryaranze igihembwe cy’ ihinga saison A BITUMA UMUSARURO UGABANUKA.
twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’ intara y’ iburasirazuba buteganyiriza abo baturage bahuye n’ izuba batabonye umusaruro , bwana Mugiraneza yusufu adutangariza ko leta irimo gutegura imishinga yakorerwa mu mirenge nko gucukura imirwanyasuri ,…. maze bakazajya bahembwa ibiryo.Food for work bizava mu mahunikiro leta yateganije, ibindi bizava mu turere tutahuye n’ izuba.
uturere twahuye n’izuba ahavugwa inzara harimo Kirehe,igice cy’ akarere ka Kayonza,igice cy’ akarere ka Nyagataren’ akarere k; Ubugesera.

GENEVIEVE MUTETERI

Ninde uzasimbura Presida wa Tanzania kumwanya b’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihgu by’Africa y’Iburasirazuba (E.A.C)????

10/02/2011

Minisitiri w’intebe Raila Odinga wo mugihugu cya Kenya ari mu ruzinduko mugihugu cy’uRwanda mu rwego rwo kuganira na president w’uRwanda paul kagame kubijyanye n’uzayobora E.A.C mu manda ikurikiraho.

Minisitiri w’intebe Raila Odinga icyari kimuzinduye mu gihugu cy’urwanda byari kuganira ndetse no kugaragaza ko uRwanda arirwo rutahiwe kuyobora uwo muryango, cyakora bimwe mu bihugu bigize uwo muryango bikaba bitumvikana kuriyo ngingo y’uko uRwanda arurwo rwawuyobora.
Ubusanzwe ibihugu bya w’uyoboye birimo Kenya , Uganda, na Tanzania isoje manda yayo hakaba hatahiwe u Rwanda n’uBurundi ariko hakaba hakiri ikibazo cy’uko kenya ishaka kongera kuwuyobora.
Iki kibazo kikaba kitavugwaho rumwe hagati ya banyakenya na minisitiri w’intebe wicyo gihugu Raila Odinga uri mu Rwanda, kuriwe ngo nta mpamvu nimwe yabuza uRwanda kuyobora umuryango b’ibihugu by’Africa y’Iburasirazuba, nkuko biri no mu ingingo ya 76 ivuga ko hagomba kubaho gusimburana ku bihugu mu kuyobora uyu muryango ko uyu mwanya ugomba gutorwa n’abagize inama y’ubutegetsi.
By: GACINYA M. Regina


Suivre

Recevez les nouvelles publications par mail.