Komisiyo y’igihugu y’amatora irantangaza ko yashyizeho uburyo bwo korohereza abafite intege nke mu bihe by’amatora

Ababana n’ubumuga n’abandi bafite ibibazo by’intege nke mubihe by’amatora barishimira uburyo bwagenwe na comission y’igihugu y’amatora kubijyanye no kuborohereza mugihe bazaba bari mugikorwa cyo kwitorera abayobozi b’inzego zibanze ateganijwe gutangira tariki ya 4 Gashyantare . Nkuko byatangajwe na vice presidente wa comission y’igihugu y’amatora Madame HARERIMANA Fatu yavuze ko iri tegeko ryemerera abafite intege nke ijwi ryabo rikabarurwa batakiri kumurongo kandi ntibibangamire imigendekere myiza y’amatora.
Abamugaye by’umwihariko ngo barasanga iri tegeko riziye igihe kuko ngo bumvise abamugaye baratekerejweho cyane muri ibi bihe hategurwa amatora.
N’ubwo abamugaye biteguye amatora y’inzego z’ibanze ariko ngo baracyafite imbogamizi zirimo kuba site z’itora ziri kure kuri bamwe bigatuma abafite ubumuga bwo kutagenda bitaborohera ; abafite ubumuga bwo kutumva bo ngo birabagora guhitamo uwo baha ijwi kuko baba batumvise imigabo n’imigambi afitiye abo azayobora doreko ntanabasemuzi bashyizweho ngo babe babasobanurira.
Uretse kuba abamugaye baziyamamaza kumyanya yo guhagararira bagenzi babo, n’indi myanya yose bafite ubushobozi n’uburenganzira bwo kuyiyamamariza.Amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe gutangira ku wa gatanu tariki ya 4 gashyantare, agahera ku matora y’abayobozi b’umudugudu. Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 19 Mutarama ikaba yaremeje ko nyuma yo gutora abantu bazajya ku kazi uko bisanzwe. Ku rwego rw’umudugudu hakazatorwa abantu batanu bagize nyobozi y’umudugudu barimo umukuru w’umudugudu, ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe umutekano, ushinzwe amakuru n’ushinzwe iterambere.
By : Pegy MUKANEZA

Une Réponse to “Komisiyo y’igihugu y’amatora irantangaza ko yashyizeho uburyo bwo korohereza abafite intege nke mu bihe by’amatora”

  1. plombier toulouse Says:

    Bonjour.
    Un ptit passage pour vous souhaiter la bonne et également heureuse année 2011 !
    Meilleurs voeux

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :