Abakozi ba karere ka kayonza bagera kuri 77 nibo bipimishije kubushake agakoko gatera SIDA.

Ubuzima bw’umuntu nibwo butuma ategura ejo hazaza heza, bityo bigatuma akora imirimo neza yifitiye ikizere. Ibyo nibitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka kayonza bwana MUHORORO damas ubwo yabwiraga abakozi b’akarere ndetse n’abafasha babo bari bitabiriye igikorwa cyo kwipimisha kubushake agakoko gatera SIDA.
Atangiza iki gikorwa umuyobozi wa karere ka kayonza MUHORORO Damas yabwiye abo bakozi ko bagomba kwipimisha kubushake ntagahato kuko iyo umuntu amenye uko ahagaze bituma afata ingamba z’imyitwarire ye.
Mu kiganiro na R/IZUBA Muhima Gerald umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya SIDA mu karere ka kayonza yavuze ko igikorwa cyo gupima abakozi ba karere ari murwego rwo kuborohereza kumenya uko bahagaze kuko akenshi babura umwanya wo kwipimisha, avuga ko muri iki gihe cya campagne cy’izarangira mu kwa 2 bashyishyikariza buri wese gukoresha agakingirizo, kuko 60% agakingirizo gakumira ikwirakwizwa rya gakoko gatera SIDA.
Madam MUTIJIMA Louise uhagarariye urugaga rwo kurwanya SIDA muri minisiteri y’abakozi ba leta ari nabo baterankunga w’ibibikorwa ,ngo munshyingano bafite harimo kwongerera ubumenyi abakozi kubirebana na virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kubashishikariza kwipimisha kubushake, ngo ibi bikazafasha abakozi gukora akazi kabo neza, ndetse banuzuza inshingano zabo.
Abakozi abagera kuri 77 nibo bipimishije mu karere ka kayonza. Iyi gahunda ikaza komeza mu bigo bya leta mu gihugu hose.
By : GACINYA M. Regina

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :