Abagore barasabwa kugira uruhare mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe taliki ya 6th mukwezi kwa 2/2011

vice president wa komisiyo yamatora ku rwego rw’igihugu madamu HARERIMANA Fatuma, mwijambo yagejeje ku bagore bagera kuri 70 bahagarariye abandi mu mirenge itandukanye yo mukarere ka ngoma mu mahugurwa agamije kubungura ibitekerezo kubijyanye na gahunda y’amatora ndetse n’uruhare rwabo mu matora.

Madamu HARERIMANA Fatuma yanababwiye ko bagomba guharanira imyanya 30% yahariwe abagore ndetse bakanayirenza kuko nabo bagomba kwiha ikizere ko bashoboye kuyobora.

Ku kiganiro cya tanzwe nu shinzwe uburere mbonera gihugu mu karere ka Ngoma bwana UYISABYE Oscar kubijyanye n’uruhare rwabagore mu matora yabayobozi binzego zibanze, harimo kubaka inzego zifasha abaturage gukemura no kwikemurira ibibazo, gutanga ibitekerezo by’ubaka igihugu ndetse no guhora batekereza uko abagore bazaba mu myaka iri mbere.

Bamwe mubari bitabiriye ayo mahugurwa batangarije R/I ko bagiye gutanga kandidatire zabo kuko ubu bifitemo ikizere cyo guhagararira bandi bagore bagamije kubateza imbere ndetse n’igihugu

Madamu HARERIMANA Fatuma asoza ijambo rye yasabye abaribitabiriye ayo mahugurwa ko ntihazabure abakandida munzego arizo zose abasaba ko bashyishyikariza buri muturage bumva abishoboye kuziyamamaza.

Tubabwire ko amatora y’inzego zibanze azatangira ku ya 6 ukwezi 2 uyumwaka naho ku tariki ya 21 hazaba amatora y’abagize inama njyanama ya karere ka ngoma mugihugu hose.

BY GACINYA M. Regina

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :