ibirombe by’amabuye yagaciro biri mu karere ka Ngoma byose bigomba gusimbwa kuko n’ibimwe biteza umutekano muke

Guca burundu magendo ndetse n’ibiyobyabwenge bikinjira mu karere ka ngoma bikinyuzwa mu byambu biherereye mu mirenge ya mutenderi na gahara, n’imwe mumyanzuro yafashwe mu nama yumutekano yaguye ya karere ka ngoma yarihuriwemo na nyobozi ya karere,abayobozi b’inzego zibanze ndetse n’abashinzwe umutekano aribo ingabo na polisi, igamije kurebera hamwe uko umutekano wifashe muri ngoma.
Muriyo nama bakaba bagaragaje ko ibiyobyabwenge aribyo aha nini bibangamiye umutekano kuko abanywi bibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga za chief waragi bateza umutekano muke , gufata kungufu, gukubita ndetse no kwica, n’ibindi. Aha uhagarariye ingabo muri ngoma akaba yagaragaje ko ibyo byose biterwa n’uko abayobozi bimirenge n’utugari akenshi nibatuye aho bakorera ahubwo bataha mu mago yabo atari aho bakorera. Aha bakaba basabye buri muyobozi gutura aho bakorera.
Ikibazo cy’icyukurwa ryamabuye yagaciro aho hari ibirombe abantu bajyamo abenshi bagiye kwiba amabuye y’agaciro ahanini bigateza impanuka, bwana NTIYOTWAGIRA Francois yasabye abaturage kureka ibyo bikorwa ndeste hakanashirwaho uburinzi uzafatwa akazahanwa ntangarugero.
Ubujura bukabije bukomeje kugaragara muri ngoma cyane cyane mu mujyi wa kibungo bagaragaje ko ahanini biterwa n’imikorere ya za local defence itari myiza kuko akenshi bafatanya nabajura kwiba. Ngo ibi bikaba biterwa nuko ababakoresha batabahemba bigatuma bahemuka. Aha umwanzuro wafashwe nuko buri mukoresha agomba guhemba umucungiye umutekano ,guhora bakurikiranirwa hafi ndetse abayobozi binzego zibanze bagashyiraho amakoperative ya za local defence murwego rwo kwiteza imbere.
Kungingo yo gufasha abatishoboye bakuwe muri nyakatsi bagera ku 1131 hafashwe umwanzuro yuko ku tariki 18 uku kwezi hazatangizwa igikorwa cyo kububakira, bikazakorwa kurwego rw’umudugudu.
Ikibazo ki suku nke gitezwa na gereza nkuru ya kibungo harimo umunuko ukabije bwana NIYOTWAGIRA Francois yatangarije R/I ko inyigo y’iyimurwa rya gereza nkuru iri mujyi wa kibungo yagejejwe mubabishinzwe , ubu bakaba bashaka uburyo yakwimurwa.
Bwana niyotwagira francois akaba yasabye buri muturage mu karere ka ngoma ko ya kumva umutekano aru wabo bagacunga mumidugudu yabo ndetse bagakaza amarondo ikindi ntuko abanwi b’inzoga bakubahiriza amasaha bagataha kare.
By GACINYA M. Regina

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :