Ntabwo niyemera ahubwo ngira umutwe urimo codes-Neg-G!

Umuhanzi Neg-G ni umwe mu bahanzi batangaza ibisubizo byihuse kandi bitunguranye ku bibazo babazwa n’abanyamakuru. Ahanini abantu benshi bakaba, nyuma yo kwumva ibyo avuze, bakunda kuvuga ko uyu muhanzi yaba hari abo atajya avugnana nabo baba abahanzi bagenzi be cyangwa abandi bantu basanzwe bityo bakabyuririraho bavuga ko yaba yiyemera. We siko abibona kuko avuga ko atiyemera ko ahubwo agira umutwe urimo codes nk’ uko yabitangarije Radio Izuba.
Mu kiganiro ubwo umunyamakuru yamubazaga icyo uko abantu bamuvugaho ko yaba agira ikintu cyo kwiyemera yivugiye mu magambo ye ati :‘’Ntabwo niyemera ahubwo ngira umutwe urimo codes.’’ Bamubajije impamvu agira codes yavuze ko impamvu ari mu rwego rwo kwirinda. Ati ’’Abantu bakunda gutandukira bityo umuntu agomba kujya yirinda abantu n’amagambo yabo atavugana menshi nabo.’’
Akaba yarakomeje avuga ko atajya akunda kugira ibibazo n’abantu bityo kuri we ataba yifuza kugirana ibibazo birebire n’abantu. Akaba avuga ko ari nayo mpamvu yahisemo kujya aha imipaka abantu bityo akazajya avugana nabo amagambo make abaze bityo ntibamuvogere uko bishakiye. Uyu muhanzi akaba yarakomeje avuga kandi ko aho ari ho honyine haturuka izo codes bahora bamwitirira.
Neg-G The General akaba anavuga ko muby’ukuri kuri we no kwitwa ngo agira amacodes byatewe n’abakundaga kubimwitirira bityo asanga kumuvugaho ko afite codes ubundi bakamurekera amahoro ye byarushaho kumushimisha kurusha kujya bamuteraho bamuvugaho byinshi. Akaba asaba abantu kujya bita ku mishinga yabo aho kujya bivanga muri gahunda z’abandi.
Uyu muhanzi waririmbye indirimbo ‘’Super Star’’ akaba muri iyi minsi aherutse gushyira ahagaragara albumu ye yise “Parlez” mu Karere ka Musanze. Iyi albumu yari yavuzweho amagambo menshi kuko ngo iyo atayisohora yari yahize n’abafana be ko yahita ayoboka iy’urusengero akaba ariyo ashakira impano ye kuko ngo ubwo itari kuba ikiri iya Hip-Hop ahubwo wenda yari kuba yihishe ahandi hantu. Ubwo akaba yari agiye kuzahera mu Nsengero n’ibiliziya.
Richard IRAKOZE

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :