ABAVUKA I RWAMAGANA BAMAZE GUSHYIRAHO IHURIRO

Abanyarwamagana bahakorera nabakorera ahandi ubwo biyemezaga gutANGIZA IHURIRO RYABO TARIKI YA 05UKUBOZA 2010 basanze buri wese uririmo akwiye kumva no kugira uruhare mu iterambere ryakarere aba intangarugero mu byo akora,gukora ubuvugizi ku bashoramari no gutekereza uko hashyirwaho sosiyete yishoramari yabanyarwamagana.umuyobozi wakarere ka RWAMAGANA BWANA UWIMANA NEHEMI ubwo yagaragazaga isura yakarere abyereka abahakomoka yababwiye ko akarere buri wese akwiye kukita ake akagira uruhare mu kugateza imbere.ati kuba hari igihe kagiye kaza mu myanya ya nyuma,ubu buri wese abigizemo uruhare imyanya ya mbere rwamagana yaba iya mbere.ati nkubu mu mihigo 74 yahizwe,16 yararangiye,58 nayo yaratangiye kandi igomba kweswa.Abari mu nama umuyobozi wungirije cyuma jean claude yabagejejeho ikiganiro ku iterambere nibyakozwe kugeza ubu mu nzego zinyuranye naho umuyobozi wubutaka muri rwamagana avuga ku gishushanyo mbonera cyumujyi wa rwamagana mu myaka 30 iri imbere,byavuzwe ko ubu inyigo yacyo yarangiye kiri ku rwego rwinama yabaminisitre isigaje kucyemeza ngo gitangire gushyirwa mu bikorwa.icyo gishushanyo mbonera gikubiyemo ibikorwa byinshi nkahazubakwa stade yakwakira abantu ibihumbi 80,ahazubakwa kaminuza yigenga i nyarusange nibindi bikorwa birimo ibyubukerarugendo.Mu kungurana ib itekerezo abanyarwamagana bahurije ko bakwiye gukomeza gukora ubuvugizi,bagashora imari i rwamagana.Minisitre muri presidense ya rep solina nyirahabimana wari muri iyo nama yasabye akomeje ko buri wese yaharanira ko rwamagana yakongera ikagira umwanya mwiza kandi ko abanyarwamagana bakwiye kumenya izina ryabo ryintore INKERAMIHIGO ibyo bakaba baranabyibukijwe na BWANA NTIDENDEREZA WAILIAM umuyobozi wungirije witorero ryigihugu.Aabanyarwamagana banemeranyije ko ubuyobozi bwakarere bwazakora film documantaire igaragaza ibyakozwe kandi bakamenya gukorana nitangazamakuru kurirango ibikorwa bimenyekane.hashyizweho komite izategura irindi huriro igizwe na NTIDENDEREZA WILLIAM,MUNYANDINDA EMMANUEL,GAKUBA EMMANUEL,UWINGABIRE ODETA,MUKAGASANA ESPERANCE NA MURENZI JEAN BAPTISTE.

By TITIEN MBANGUKIRA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :