Umuhanzi RAFIKI mu ntara y’ iburasirazuba byari ibicika!

Uyu muhanzi umenyerewe ku kazina ka Coga dore ko abenshi bakunda kumwita umwami wa coga mu Rwanda aherutse kugira atya atungura abatuye Intara y’Iburasirazuba maze asesekara mu Karere ka Kirehe. Aha akaba ayari aje aje gutaramira abakunzi be bagenda biyongera uko bwije n’uko bukeye hirya no hino mu Rwanda.
Ubwo yageraga muri iyi Ntara umunyamakuru wa Radio IZUBA akaba yaramwegereye maze amutanagariza ko arimo ateganya byinshi birimo gushyira ahagaragara albumu ye mu mwaka utaha aho azashyira ahagaragara albumu ya kabiri y’indirimbo ze. Nyuma yaho yahise agana mu Karere ka Kirehe nyakarambi auberge ahamara iminsi ibiri. Aha naho umunyamakuru akaba yaramukurikije mikoro n’agafatamashusho bityo ataramana nawe mu gitaramo aho yashimishije abafana be.

Aha akaba avuga ko launch ye izajyana no kwizihiza imyaka itanu injyana ya Coga style imaze ishinze imizi mu Rwanda. Uyu muhanzi yanasuye ahitwa kuri Bodda ho ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya. Akaba yaranahafatiye amafoto atandukanye.
Ibi bitaramo bikaba byari mu mu rwego rwo kwegera abafana be. Akaba abona ko biri mu bituma yegera abafana be abasanga aho bari mu byaro bitagombye ko buri gihe ari bo bamukurikirana mu migi. Aka atangaza ko mu minsi ya vuba ateganya kugaruka noneho agataramira n’abatuye akarere ka Ngoma nyir’izina. Aha uyu mu hanzi akaba yaragaragaje ko ari umwe mu bafite abafana benshi muri iyi ntara nayo irimo iraca agahigo mu myidagaduro ibifashijwemo n’abayobozi bashinzwe imyidagaduro.
Tubibutse RAFIKI ari umwe mu bahanzi bakomeye muri East-Africa bitewe n’uko amaze kurenga imipaka y’u Rwanda mu muziki. Akaba amze gukorana indirimbo zitandukanye n’ibigugu mu muziki wa East-Africa nka Professor Jay, DR Chameleon, ndetse n’abandi bo hakurya y’inyanja nka Bande yitwa You Tsu Wave yo muri Caraibe ikaba ikora injyana ya zouk na Salsa n’abandi batandukanye. Avuga kandi ko anateganya gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye nka P’Square na Fally Ipupa.

Richard IRAKOZE Ft MUSHUMBA Bruce (The BMC)

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :