Umugore yataye umwana mu musarane akimubyara!

Umugore yataye umwana mu musarane akimubyara!
Umubyeyi Mukazabazana Florence wo mu mudugudu wa Ruyenzi ho mu murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma ubu ari mu maboko ya Polisi . Akaba aregwa guta umwana, yari acyibaruka, mu musarane kuri uyu wambere.
Mu kiganiro ku murongo wa telephone n’umunyamakuru wa Radio IZUBA, uyu mubyeyi w’imyaka 26 akaba yiyemerera icyo cyaha. Mu mpamvu atanga zatumye akora aka gahomamunwa ngo yabitewe n’ubukene bwari bumugeze ku buce. Anongeraho ko uwamuteye inda yamweretse ko atashakaga kumuba hafi ngo amufashe kurera no gushakira ibizatunga uwo mwana bityo abona ko atazashobora kurera uwo mwana wenyine.
Mukazabazana Florence wataye uyu mwana mu musarane anavugako anafite abandi bana babiri yareraga kandi ko adafite icumbi bityo akaba yari yasanze icyoroshye ari uguta uwo mwana mu musarane kuko nta mikoro yari kuzasbona yo kurera uwo wa gatatu yari yibarutse.
Aha akaba avuga ko uyu mwana yari yamubyaye ku buryo bw’uburaya, n’umugabo w’umunya Gitarama, ari nayo mpamvu se w’uyu mwana atashatse kumufasha kumurera. Akaba avuga ko amaze guta umwana mu musarane urusaku rwe rwatumye agira umutima uhagaze bimutera ubwoba abura aho ahungira abaturanyi nabo bahita babimenyeshwa n’urwo rusaku.
Uyu mwana yahise atoragurwa maze ajyanwa gukurikiranwa n’abaganga. Naho uyu mubyeyi washatse kwihekura akaba yahise atabwa muri yombi n’inzego za Polisi.
Tubamenyeshe ko mu igazeti ya leta no. 23 yo ku wa 01 /12/2001mu gitabo cya 3 gikubiyemo urwunge rw’amategeko y’u rwanda cyo kuwa 28/04/2001 mu itegeko no 27/2001 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa mu ngingo yayo ya: 43 havuga ko azahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi makumyabiri kugeza ku bihumbi ijana, umubyeyi cyangwa umwishingizi uzaba yataye umwana ahantu hagaragara cyangwa yabikoresheje undi, yamutereranye cyangwa yabikoresheje undi, akaza kuboneka.
Naho mu Ngingo ya: 45 ho hakaba havuga ko umuntu nk’uwo ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu mu gihe gutererana umwana cyangwa kumuta byamuteye ubumuga budakira  cyangwa kumuta byamuviriyemo urupfu.
Gusa kubw’amahirwe uyu mwana akaba afite ubuzima bwiza nk’uko abaganga bamukurikiranira hafi babitangarije Radiyo IZUBA. Ubuyobozi bwa polisi bukababukiri gukurikiranira hafi iki kibazo.

Richard IRAKOZE

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :