AKARERE KA NGOMA : Urupfu rutunguranye rw’umwana w’imyaka 16 rwateye urujijo !

AKARERE KA NGOMA : Urupfu rutunguranye rw’umwana w’imyaka 16 rwateye urujijo !
Urupfu rutunguranye rw’umukobwa witwa Umwizerwa Candida wo mu mudugudu wa Sagatare mu kagari ka Sakara umurenge wa Murama, mu Karere ka Ngoma rukomeje gutera benshi urujijo. Aha abaturanyi be bose bakaba nta numwe ubasha gusobanura neza icyaba cyateye urupfu rw’uyu mwana.
Bamwe mu baturage umunyamakuru wa Radio IZUBA yaganiriye nabo ubwo yageraga ahapfiriye uyu mwana baka batabasha kugaragaza icyaba mu by’ukuri cyishe uyu mukobwa n’ubwo basanzwe baturanye amazu ku yandi. Uyu ni NDEKEYIMANA Patrice baturanye kandi bafitanye isano akaba avuga ko muramu we yaje ahagana mu ma saa yine z’ijoro (22h00’) amubwira ko uyu mwana bakundaga kwita Kirezi apfuye. Akaba anavuga ko yabonaga ibintu byera bica mu mazuru ariko ntasobanukirwe icyaba cyamwishe.
Uyu mwana nk’uko bamwe mu bari aho yapfiriye babitangarije umunyamakuru wa Radio IZUBA akaba yari muri iri joro yapfiriyemo yarajijwe n’umusore utabashije gufatwa kugeza ubu mu nzu ye. Uyu musore wari wamuraranya akaba asanzwe azwiho kugira urugomo no kwiyahuza ibiyobyabwenge. Mu kumurarana hamwe n’undi mukobwa witwa Uwimpuhwe bakaba bari babanje guhabwa inzoga nyinshi kandi zikaze ku buryo bukomeye zizwi ku izina rya viki.
Uyu mukobwa witabye Imana Umwizerwa Candida ubusanzwe utari ukibana n’ababyeyi be, bigaragara ko ashobora kuba yari yarabuze abamurera bamugira inama dore ko nyina na se bari baratandukanye. Nyina, (MUKAMUSANGA Makurata), akaba yari yarashatse undi mugabo mu gihe na se nawe yari yarashatse undi mugore. Bityo uyu mwana w’imyaka 16 gusa Imana ntiyagiraga aho arara hazwi kuko yegekaga agasaya aho bwije ageze. Gusa akaba yakundaga kuba kwa sekuru we. Ntiyari akiri no mu ishuri kuko yari yararivuyemo akiri muto ababyeyi bagitandukana.
Ubuyobozi bwa Polisi bukaba bwamaze guta muri yombi uwiytwa Nizeye, nyir’akabari kabahaye inzoga, Uwimpuhwe ariwe uwo mukobwa bari bari kumwe ndetse n’uyu sekuru wamureraga. Kuri ubu hakaba hagishakishanwa ubushishozi icyaba cyishe uyu mwana wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Kibungo. Gisa bikaba bikiri urujijo kuri benshi n’ubwo abakeka bavuga ko bishoboka ko ari izo nzoga zikaze zivanze n’ibndi biyobyabwenge byaba byararuye uyu mukobwa kugera ubwo ata ubwenge byo gupfa.
Inzego z’ibanze zo zatangarije umunyamakuru wa Radio IZUBA ko ubusanzwe nta bikorwa by’urugomo byarangwaga muri aka gace ka Murama. Aha akaba anatangaza ko hagiye kurebwa uburyo hakazwa amarondo ndetse hakarwanywa n’insoresore zigira indakoreka ziyahura mu biyobyabwenge aho gukangukira umurimo. Akaba anasaba ko bafatanya n’abaturage bose ngo hashakwe uburyo uyu mugizi wa nabi yafatwa agashyikirizwa ubuyobozi bukabasha kumuhana.
Richard IRAKOZE na MUHIRE Phiston Peacemaker

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :