Abantu batandatu bahitanywe n’ibirombe ahitwa i Karembo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abantu batandatu bahitanywe n’ibirombe ahitwa i Karembo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Abantu batandatu (6) bahitanywe n’ibirombe byabagwiriye ubwo bacukuraga colta ahitwa Ngara y’Epfo mu Kagali ka Kaziba Umurenge wa Karembo Akarere ka Ngoma ho mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wakane. Muri barindwi bacukuraga, batandatu bo bahise bitaba Imana umwe warokotse arakomereka ku buryo bukabije. Ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.
Ubwo umunyamakuru wa Radiyo Izuba yageraga ahaguye aba bantu yavuganye n’abahaturiye maze bamubwira ko ibyo bikorwa ubusanzwe byari bitemewe n’amategeko muri uyu murenge kuko ubuyobozi bwari bwarabibabujije. Bikaba bigoye gukurikirana ubwishingizi bwabo nk’uko abahatuye babitangarije umunyamakuru.
Uyu ni MANIRADUHA Pélagie ugira uti:’’Numvise bahurura ngo nimuze mutabare abantu barapfuye ni uko nanjye mpita manukana na Dativa n’umugore wa Denja, uwo nyine wapfuye. Gusa bari barababujije n’ubwo twajyaga tubabona bo bakomeza gucukura ku buryo bacukuraga nta bwishingizi bafite! ‘’
Undi wagize icyo avuga ni uwitwa MUKANDUTIYE Jeannette wavuze ko yari yigiriye mu murima guhinga bahita bamubwira ko hari abantu ikirombe kigwiriye. Ati :’’Twese twahise ducika imiyangayango duhita tumanuka tugana ahari habereye iyo mpanuka.’’ Akaba yanongeyeho ko babona biriya birombe bigiye kubamaraho abantu hatagize igikorwa.
Twegereye umuyobozi w’Umurenge wa Karembo Bwana BAGENYI Robert ngo tumenye impamvu ibyo birombe byacukurwaga mu kajagari. Akaba yadusobanuriye ko ari ukubera ko ubundi ibi birombe byari bifitwe na sosiyete yitwa Rwandametal yari ifite contra na Minisiteri ifite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano. Gusa kuba itari igikora neza byatumye abantu batangira kujya bicukurira uko babonye.
Tumubajije ikigiye gukorwa muri iyi minsi ya vuba, yavuze ko hagiye kurebwa uburyo iyi sosiyete, avuga ko igifitanye amasezerano na leta, yagaruka igakomeza imirimo yayo bityo ubu bucukuzi bugakorwa ku buryo bwemewe. Yanongeyeho ko mu rwego rwo gukangurira kwirinda impanuka zituruka ku birombe, hongeye gushyirwaho itsinda ry’abantu bashinzwe umutekano kuri ibyo birombe. Aha hakaba hanafashwe ingamba zo kugirango hirindwe gucukurwa amabuye y’agaciro mu kajagari. Kuri ubu iki kirombe bakaba babaye bagihagaritse by’agateganyo mu gihe iyi sosiyete itaragaruka gusubukura imirimo yayo.
Tubibutse ko abandi bantu cumi n’umwe (11) baherutse nabo guhitanwa n’ibirombe ahitwa i Ntunga mu Karere ka Rwamagana muri iyi Ntara y’Iburasirazuba.
Besabessa Etienne

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :