Mu mwaka umwe n’igice mu karere ka Ngoma baraba bafite stade Regional y’akataraboneka mu Burasirazuba

Akarere ka Ngoma karetaganya kubaka stade regional mu mudugudu wa Ruhinga mu kagali ka Mahango mu murenge wa Kibungo .

ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngoma bwana NTAGERUKA Charles aratangaza ko izaba ari intangarugero mu ntara y’iBurasirazuba bakaba bateganya ko izaba ifite agaciro kagera muri miliyoni 600 z’amafaranga y’uRwanda mu nyigo yayo iri gukorwa.

Bwana NTAGERUKA aravuga ko  iyi stade yaba irangiye mu gihe cy’umwaka umwe n’igice ngo dore ko inyigo yayo mu kwezi kwambere izaba yarangiye ntagihindutse.

Iki kibuga bateganya kubaka ngo kizaba gifite tapis hasi , gitwikiriye kandi gishobora kwakira abantu bagera kubihumbi 20.000.

Abakunzi b’imyidagaduro twasanze kukibuga cya paruwasi ya kibungo, gikinirwaho  imikino ikomeye muri aka karere ,  baratanza ko kije gikenewe uretse ko hari bamwe babona aho kigiye ari kure.

Bwana NTAGERUKA Charles, ushinzwe ubukungu aratanga ko aho iyi stade igiye kujya atari kure kandi ko hisanzuye nkuko byemejwe na njyanama y’aka karere.

Ahazubakwa iyi stade aranatangaza ko ubu batangiye kuhatunganya bahakora isuku banakuramo intsibo, kugirango hazahite hubakwa ubwo umuterankunga wabo.minisiteri y’urubyiruko azaba abateye inkunga ngo dore bari bayibemereye nkuko byemezwa n’ushinzwe ubukungu muri aka karere.

MWISENEZA Martin

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :