Ku nshuro nya kabiri Radio Izuba yatanze igihembo cyitiriwe umunyamakuru Amabilisi Sibomana.

Ku nshuro nya kabiri Radio Izuba yatanze igihembo cyitiriwe umunyamakuru Amabilisi Sibomana. Kuri uyu wa gatandatu kariki ya 13 Ugushyingo, Radio Izuba yatanze ku nshuro ya kabiri igihembo gihabwa umunyamakuru wabaye indashyikirwa ku kazi ke, icyi gihembo cyikaba cyaritiriwe Uwahoze ari umunyamakuru ubu akaba ari mu cyiruhuho cy’izabukuru Amabilisi Sibomana. Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Radio Izuba, ifatanije na bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza ya Kibungo INATEK, babitewemo inkunga n’ umuryango w’Abanyamerika IREX, ubwo bushakashatsi bwari ribugamije kureba ururyo Radio Izuba yumvikana, bwaje kugaragazako Umunyamakuru wabaye indashikirwa muri uyu mwaka ARI Emilienne Kayitesi wakurikiwe na Titien Mbangukira ndetse na Jean Paul Kamanzi, aba bose bakaba barahembwe ibihembo bitandukanye. Umwaka ushize wa 2009 abari batsindiye icyo gihembo ni Rosette Uwimana, ndetse hakaba hari hanahembwe n’abandi babiri bari baragaragaje ubwitange ku kazi ari bo Emilienne Kayitesi ndetse na Titien Mbangukira.

Hanahembwe kandi ibiganiro byakunzwe kurusha ibindi aribyo Izuba showbiz,ndetse n’icyitwa jya ku murimo,hanahemwe umuturage wabaye indashyikirwa mu gutangaza amakuru ( Imboni),ariwe Karekezi Athanase akaba ari imboni ya Radio Izuba i Rwamagana.

Umuyobozi wa Radio Izuba, Eric Kayihura atangaza ko icyo gitekerezo cyaje ubwo Amabilis Sibomana yasezeraga ku mugaragaro, avuga ko acyuye igihe akaba agiye mu zabukuru. Umuyobozi wa Radio Izuba asanga bidakwiye ko umunyamakuru nk’uyu yajya mu buzima busanzwe akibagirana, n’akamaro yagiriye igihugu. Yegereye Amabilis Sibomana amusaba ko yakwemera ko habaho igihembo cyamwitirirwa, kikazajya gihabwa umunyamakuru witwaye neza buri mwaka. Amabilis Sibomana ubundi udakunda icyubahiro, ngo byaramutangaje, ashaka kubyanga ariko asanga nta kundi byagenda.

Umuyobozi wa Radio Izuba ashingiye kuri ibyo byose rero asanga ari ngombwa gushimira umunyamakuru nk’uwo, wabereye urugero abakiri bato. Amabilisi Sibomana Yabaye umunyamakuru igihe kirekire, akaba yarakoze kuri Radio Rwanda imyaka isaga 30, akaba yaragiye mu cyiruhuko cy’izabukura yarayoboraga Radio Izuba .

Olivier MUHIRWA/Radio Izuba

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :