’’Aho mikoro y’Umunyamakuru, ikaramu y’Umuyobozi n’umutwe w’Umuturage bigeze umwanzi arahunga ! ’’ Aya ni amagambo yavuzwe n’umuyobozi wa Radiyo Izuba Bwana Eric Kayihura ubwo haterwaga igiti mu gitondo cyo kuri uyu wagatandatu mu gikorwa cya teguwe na Radiyo Izuba.
Iki gikorwa kikaba cyabaye icy’umwihariko muri gahunda yo kuzamura umuhanzi wo mu Burasirazuba, akaba ari igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kuzamura umuhanzi w’iburasirazuba. Muri icyo gikorwa cy’umudanda cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye, abanyamakuru ba Radiyo Izuba, abayobozi b’Akarere ka Ngoma ndetse n’aabndi baturage benshi batuye mu murenge wa Kibungo. Ibyo biti bikaba byatewe ku muhanda ahantu hareshya na kirometero eshatu.
Nyuma y’igikorwa cy’Umuganda umuyobozi wa Radiyo Izuba yasabye abaturage gukomeza gukorera hamwe, mu rwego rwo kwiteza imbere, aha akaba yasabye abahanzi kunoza ibihangano byabo bagahanga ibihangano bifite ubutumwa. Yavuzeko mu gihe cy’intambara bavugako aho mikoro y’umunyamakuru,imbunda y’umusirikare ndetse n’umutwe w’umuturage bigeze umwanzi ahunga,ariko kubera ko turi ku gihe cy’amahoro ubu twavuga ngo:” Aho mikoro y’Umunyamakuru, ikaramu y’Umuyobozi n’umutwe w’Umuturage bigeze umwanzi arahunga”.
Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana Niyotwagira Francois, yashimiye Radio Izuba ubufatanye igira mu guteza imbere ndetse no guhindura ubuziba bw’abatuye Intara y’Iburasirazuba byumwihariko Akarere ka Ngoma. Akaba yanasobanuriye abari bitabiriye gutera igiti akamaro n’uburyo bwo gufata neza igiti. Aha akaba yasabye abateye igiti kurushaho kubungabunga ibidukikije bita ku biti bateye.
Abaturage benshi nabo bakaba bitabiriye iki gikorwa kandi bishimiye ubufatanye bw’Akarere ka ngoma na Radiyo Izuba. Nyuma y’icyo gikorwa cy’umuganda amarushanwa y’abahanzi akaba akomereza mu nzu mberabyobyi y’akarere ka Ngoma.
Olivier MUHIRWA-Richard IRAKOZE/RADIO IZUBA
Laisser un commentaire