Radiyo Izuba ihishiye byinshi abakunzi bayo kuri uyu wagatandatu!

abahanzi bagiye bagana radiyo Izuba kenshi bavuga ko nta mikoro ahagije bafite yo gukora ibihangano byabo cyane cyane indirimbo. Ni muri urwo rwego yabashyiriyeho gahunda yo kubasha gutunganya indirimbo zabo binyuze mu cyo yise Eastern Talent Award Show. icyo kikaba ari igitaramo kigizwe n’amarushanwa ndetse n’ imyidagaduro ku bakunzi ba Radiyo Izuba. Kikaba ari kuri uyu wagatandatu Taliki ya 13.11.2010 mu cyumba mberabyombi cy’akarere ka Ngoma aho abahanzi biyandikishije barenga mirongo irindwi babasha kurushanwa hakagaragaramo batanu barusha abandi impano. aba bakazakorerwa indirimbo muri Studio Music Changes Lives Organisation ya Kayitare Wayitare Dembe nayo yagize uruhare runini kugira ngo iki gitaramo kibashe kuba.
Hitezwe kandi n’abahanzi bamaze kuzamuka nka Mako Nikoshwa, Kayitare Wayitre Dembe, General Khannandho, Kapiteni Zogu,East-c, n’abandi batandukanye!
Ni uguhera saa moya za mugitondo aho abanyamakuru ba Radiyo Izuba bifatanya n’abafatanyabikorwa bayo bose ndetse n’abakunzi bayo mu muhango wo gutera igiti. nyuma hakaza gukurikiraho ibirori nyirizina.
Richard IRAKOZE (SHOWBIZ)

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :