IMPANUKA NYINSHI ZO MU MUHANDA ZABAYE MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA ZABEREYE I RWAMAGANA

Impanuka zigera kuri 52 zabaye muri aya mezi abiri ashize ukwa Nzeri n’ ukwakira nizo zabaye m7u ntara y’ iburasira zuba zikaba zaraguyemo abantu 28 nk’ uko byagaragajwe mu nama y ; umutekano yaguye y’ intara y’ iburasira zuba yabereye i rwamagana iyobowe na Guverineri w’ intara y’ iburasirazuba Dr Euphrem KABAYIJA.

Impanuka nyinshi zabereye mu karere ka Rwamagana ngo zikaba ziterwa n’ amakamyo afite plaque za Tanzaniya zikunda gukorera impanuka hagati yo mu Kabuga ka Musha na Nyagasambu ; inama y’ umutekano yavuze ko abashoferi ba Tanzania bahagera bananiwe ; cg bagasinzira cg bakaziha ba kigingi babo, cga feri zigashyuha bityo bagakora impanuka . Inama y’ umutekano ikba yavuze ko hatekerezwa ubryo ahitw Kadasumbwa hashyirwa Parking yayo makamyo nibura bahagera bakaruhuka.

Muri iyi nama kandi hanafashwe umwanzuro w’ uko utuyira twose t n’ imipaka itemewe byafungwa kuko biteza umutekano mucye hanyuzwa ibiyobyabwenge,inzoga zitemewe n’ amategeko n’ ubucuruzi bwa magendu .
Ku kibazo cy’ ihohoterwa muri iyi nama bavuze ko usanga ahenshi gikorwa n’ abakozi bo mu rugo, aha ababyeyi barasabwa gukurikirana umunsi ku wundi abana babo.

Muri iyi nama y’ umutekano bagarutse ku mpanuka ziterwa n’ ibirombe kuko bikoreshwa mu kajagari maze abantu bakabigwamo, abayobozi bakaba basabwa gukaza umutekano .Inama y’ umutekano kandi yemeje ko abantu bubaka ubu batujuje ibyangombwa bagomba gusenyerwa kimwe n’ abimukira baza bagahita bubaka nyakatsi .

Genevieve MUTETERI

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :