ABACUKUZI B’AMABUYE Y’AGACIRO BITEMEWE BARASABWA KUBIREKA

Ministre w’ amashyamba na mine Christophe Bazivamo aarasaba abaturage bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kubihagarika byihutirwa. Ibi ministre Bazivamo yabivuze kuri uyu wa mbere TARIKI 1-11-2010 ubwo yasuraga imiryango yabuze ababo baguye mu kirombe cy’ i ntunga mu karere ka rwamagana ahaguyemo abantu 11 .
Ministre Bazivamo christophe arasaba kureka ibi birombe, kuko ubusanzwe ikirombe gihabwa ba rwiyemeza milimo ;impanuka zituruka ku birombe zikaba ziterwa n’ akajagari abo baturage bakoreramo . Aba baturage baganira na ministre Bazivamo bamutanagrije ko aricyo kibatunze ,bakaba basaba ubuyobozi kubegera kugira ngo bazabafashe gukora imishinga ibyara inyungu bityo bashobore kwibeshaho.

Akarere ka Rwamagana gafite umutungo kamere w’ amabuye y’ agaciro ahiganje cyan cyane Gasegaereti ,Colta na wolframu cyakora hakaba hacukurwa Gasegereti na colta agaragara mu ibirombe 5 ,bitatu muri byo bikaba aribyo byemewe n’ amategeko aribyo Musha,Munyaga n’ icya Ntunga cyaguyemo abantu 11 kuwa gatanu w’ icyumweru gishize.

Genevieve MUTETERI

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :