ABATURAGE BO MU KARERE KA NGOMA BARASABWA KUGIRA URUHARE MU BIKORWA BAGEZWAHO MU RWEGO RWO GUKOMEZA KWEGEREZWA UBUYOBOZI N’UBUSHOBOZI

Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Ngoma habereye inama yateguwe numuryango mpuzamahanga usana ibyangiritse(International Rescue Committee IRC) mu magambo ahinnye ku bufatanye n’Akarere ka Ngoma ikaba yari igamije kungurana ibitekerezo kugirango hazabeho ubufatanye mu kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

Abitabiriye iyi nama barimo Abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere ndetse n’imirenge, bakaba bagiye mu matsinda aho bareberaga hamwe zimwe mu ngamba zafatwa kugirango iki gikorwa kizagende neza. Bwana Sylvain Ngarambe ushinzwe imiyoborere y’Akarere ka Ngoma akaba yabwiye Radio IZUBA ko IRC izafatanya n’Akarere mu gukomeza kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborwere y’Akarere akaba yakomeje abwira Radio IZUBA ko uruhare rw’abaturage rukenewe kugirango iki gikorwa kizagerweho nkuko nibindi bikorwa byose biteza imbere umuturage ari bo ba mbere bagomba kubigiramo uruhare.
Abaturage bikaba bizabagirira akamaro nko kubona amazi meza, kubafasha ku bijyanye n’ubuzima ndetse n’uburezi.

Posted by Parfait IGENERE UGABE

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :