ABASHORAMARI BO MU KARERE KA NGOMA BARAKANGURIRWA GUSHORA IMARI YABO MU MIGABANE

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/10/2010, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Ngoma, habereye amahugurwa y’umunsi umwe akaba yitabiriwe n’Abayobozi bo ku rwego rw’Akarere, ba Rwiyemezamirimo, abahagarariye ibigo by’ishoramari, Abayobozi b’amakoperative n’andi mashyirahamwe ndetse bikorera ku giti cyabo. Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo c’isoko ry’imari n’imigabane(Capital Market Advisory Council-CMAC) mu magambo ahinnye.
Pierre Celestin Rwabukumba wari uhagarariye icyo kigo ngishwanama cy’isoko ry’imari n’imigabane (CMAC) akaba yasobanuye ko abashoramari bizabafasha kwizigamira mu gihe kizaza ndetse bakabasha no kuzigamira n’imiryango yabo. Akaba yakomeje avuga ko abashoramari bazabona inyungu ndetse no kugurisha imigabane yabo iyobbabishatse.
Yakomeje yizeza abashoramari ko umugabane wabashoye imari yabo ubasha kubungabungwa n’amategeko yashyizweho ndetse no kumenyesha umuturage uburenganzira bwe.Usibye aya mahugurwa kandi barateganya gusobanurira abashoramari bajya mu turere dutandukanye no mu Mirenge ndetse bakazakoresha n’Itangazamakuru.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye b’Akarere harimo Umukuru w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere ry’Akarere ka Ngoma ndetse n’Abashoramari bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Posted by Parfait IGENERE UGABE

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :