ABARUNDI BAZA MU RWANDA BACIYE IZ’UBUSAMO BARARYE BARI MENGE

Ku mupaka uhuza u Rwanda n’Uburundi uherereye i Nemba mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera hateraniye inama ihuza abayobozib’intara y’iburasirazuba mu Rwanda n’abaguverineri b’intara za Muyinga na Kirundo mu gihugu cy’Uburundi.iyi nama yari iyobowe n’umukuru w’intara y’iburasirazuba docteur Ephrem KABAYIJA.Icyari kigamijwe muri iyi nama ni ukuganira ku mutekano w’abaturage bayobora,imigenderanire hagati y ‘ibihugu byombi,ubuhahirane n’iterambere.

Ku ngingo irebana n’umutekano,umukuru w’intara y’iburasirazuba yavuze ko mu bibangamira umutekano w’u rwanda harimo ikibazo cy’inzira zitemewe zikoreshwa n’abaturage b ‘ibi bihugu byombi,bakambuka bakoresheje amato y’ibiti atunma barohama mumazi bakahasiga ubuzima ;umukuru w’intara y’iburasirazuba yanavuze ko izo nzira zituma hakorwa ubucuruzi bwa magendu,kwinjizwa kw’ibiyobyabwenge ndetse n’abaturage b’i burundi bakazikoresha binjira nta byangombwa maze bamwe muri bo bagafatirwa mu byaha nk’ihohoterwa,ubujura bw’inka,moto,grenade zambuka n’ibindi.Ku ruhande rw’ Urwanda bakaba basaba uburundi gufunga ayo mayira hagakoreshwa umupaka umwe uzwi dore ko nk’akarere ka Ngoma gafite utuyira umunani tutemewe.

Guverineri (Buramatari) w’intara ya Muyinga madamu Pétronille SINDABAHAGA yavuze ko ku kibazo cy’amato ya moteri ngo ntibyoroshye bakaba bagiye kubiganiraho ariko mu gihe bitarashyirwa mu bikorwa asaba ko imigenderanire itahagarara.ku kijyanye n’abarundi binjira mu rwanda nta byangombwa cyangwa bagafatirwa mu yandi makosa yasabye leta y’u Rwanda ko yajya ibashyikiriza ubuyobizi bw’i burundi ndetse bakarushaho guhanahana amakuru ku mpande zombi.Inama nk’iyi ikazongera kuba mu mezi atatu(3)ari imbere ari nabwo bazaganira ku hashobora gushyirwa isoko rihuza intara zombi murwego rw’ubuhahirane.

MUTETERI Geneviève

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :