MURI KAYONZA URUBYIRUKO RWITABIRIYE AMAKOPERATIVE

ABASORE N’INKUMI BAGERA KU IJANA NA MIRONGO INE BASHOJE AMAHUGURWA KU KWIBUMBIRA MU MAKOPERATIVE MU KIGO CYA RWARRI I KAYONZA.

KWIBUMBIRA MU MAKOPERATIVE NO KUNOZA UMURIMO NIYO NTEGO Y’AMAHUGURWA Y’URUBYIRUKO YASHOJWE KURI UYU WA GATANU MU KIGO CYA RWARRI MU KARERE KA KAYONZA
NKUKO BITANGAZWA NA BWANA RICHARD KARUGENDO WAYOBOYE AYA MAHUGURWA NGO INTEGO NYAMUKURU YAYO KWARI UGUHUZA URUBYIRUKO ,KUGIRA NGO RWONGERERWE UBUMENYI KUBIJYANYE NO GUKORERA MU MAKOPERATIVE, AHA BAKABA BARIGISHIJWE UKO IBITABO BY’IBARURA MARI BIKORESHWA NDETSE NUKO AMAKOPERATIVE YABO YAHABWA UBUZIMAGATOZI.
UMWE MUBITABIRIYE AYA MAHUGURWA BAGABA JUVENAL YATANGARIJE RADIYO IZUBA KO AYA MAHUGURWA AZIYE IGIHE KANDI KO UBUMENYI BAYAVANYEMO BAGIYE KUBWIFASHISHA MU GUKANGURIRA URUNDI RUBYIRUKO KWITABIRA AMAKOPERATIVE DORE KO ARIYO NZIRA YONYINE YO KWITEZA IMBERE.
UWARI UHAGARARIYE AKARERE KA KAYONZA SANYU JEAN MARIE VIANNEY USHINZWE URUBYIRUKO N’UMUCO MURI AKA KARERE WE ARASHIMA ABATEGUYE AYA MAHUGURWA, AKANABIZEZA UBUFATANYE NO MUZINDI GAHUNDA ZITEZA IMBERE AKARERE N’IGIHUGU MURI RUSANGE.
AYA MAHUGURWA AKABA YARATEGUWE KU BUFATANYE BW’UMUSHINGA UGAMIJE KUBAKA UBUSHOBOZI BW’URUBYIRUKO MU GUKORERA MU MAKOPERATIVE (EMPOWERING YOUTH COOPERATIVES) MU RURIMI RW’ICYONGEREZA,RWARRI ,PLAN RWANDA,N’UMURYANGO W’UBUMWE BW’UBURAYI.

THEONESTE NKURUNZIZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :