AMATAMA YUMUGORE SI AYO GUTERWA INSHYI;Ministre MUJAWAMARIYA

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare Umugore wumunyarwandakazi ntabereyeho gukubitwa kuko ni mutembanshushyu kandi abagabo bakwiye kuzirikana ko ingufu zabo atari izo guhohotera abagore arizo gufatanya nabo mu kwiteza imbere.Ibyo Minisitre jeane Darc MUJAWAMARIYA wuburinganire niterambere ryumuryango yabivuze mu munsi mukuru witerambere ryumugore wo mu cyaro.
Uwo muhango wizihirijwe mu Kagali ka Kabuga Umurenge wa Karama mu karere ka nyagatare, ahakozwe umuganda w’ibikorwa binyuranye birimo gutera ibiti, kubaka amazu 32 yari nyakatsi, yazamuwe mu buryo bwa kijyambere aranasakarwa.Nkuko byavuzwe numuyobozi wakarere ka nyagatare SABITI ATUHE FRED,mu rwego rwo guteza imbere umugore muri ako karere hanafashijwe abagore 120 muri uwo Murenge kujya mu Murenge SACCO, hanatangizwa gahunda yo kwigisha kwandika no gusoma ku bagore bagera kuri 350 muri uwo Murenge, aho mu Tugari 5 tugize uwo Murenge, hazafashwa abagore 50 muri iyo gahunda.
Ibi bikorwa byateguwe ku bufatanye bw’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abagore na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, mu rwego rwo guteza imbere ry’umugore wo mu cyaro.Mu kwizihiza uwo munsi bazirikanye ku nsanganyamatsiko igira iti Duteze imbere ubushobozi bw’umugore wo mu cyaro binyujijwe mu kwihangira imirimo ibyara inyungu, biganisha ku iterambere rirambye.”
Uwo munsi kandi wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’umwanzuro w’Umuryango w’Abibumye 1325 werekeye ku mugore, amahoro n’umutekanono no gutangiza gahunda y’imyaka 10 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yo guteza imbere umugore w’Umunyafurika.

Titien MBANGUKIRA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :