Amazu y’abarokotse genocide bo mukarere ka gatsibo umurenge wa gitoki, abayatuyemo baratabaza kuko ngo agiye kubagwa hejuru.

Abaturage barokotse genocide bo mukarere ka Gatsibo umurenge wa Gitoki akagari ka Cyarusheshe, barasaba inzego za Leta ko zabatabara bikiri mumaguru masgya kuko amazu yabo agiye kubagwira. ibi babitangaje ubwo Radio Izuba yageraga aho batuye bagaragazako bafite impungenge z’uko amazu yabo ashobora kubagwira kubera gusaza kandi badafite ubushobozi bwo kuyasana. bamwe mubaganiriye na Radio Izuba byagaragaragako amazu yabo afite ikibazo kurusha ayandi, bavuga ko batazi niba iyi mvura izabasiga amahoro idatembanye amazu yabo basaba inzego za Leta cyane izumurenge ko barushaho kwita kubibazo byabo kuko bo bagaragazagako babigejeje kumurenge ariko ntibabone igisubizo. Umwe mubakozi b’AVEGA ushinzwe ubufasha mumategeko Bwana J.Claude KAYISIRE yavuzeko kuruhande rw’AVEGA bo badafite ubushobozi bwo kububakira amazu ariko bagiye kubafasha kurushaho bakabakorera ubuvugizi ibibazo bafite bigakemuka vuba cyane ko biri no munshingano z’Avega. yasabye inzego z’umurenge ko zakita cyane kubibazo byabarokotse genocide ,binyujijwe mu nkunga z’ingoboka n’ubufasha busanzwe bugenerwa abatishoboye muri rusange.
Muri uyu muregekandi hagaragajwe ikibazo cy’umwe mubarokotse genocide ufite ikibazo cyo gutotezwa, agatererwa amabuye kunzu ndetse akanandikirwa amagambo atera ubwoba y’uko bazamwica bakamusangisha benewabo kugisozi n’ikiziguro. kuri ubu uwo mukobwa Beatrice NYIRABAHARAZA ntakiba iwe yarahunze.
Radio Izuba yavuganye n’inzego z’umurenge kugirango yumve icyo bo batekereza kuri ibi bibazo by’aba baturage., tuvugana n’umunyamabanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge Bwana BESIGO Emmanuel avuga ko ibi bibazo babizi kandi biteguye kubikemura bihutira kubashyiriraho fondation kuko byagaragayeko ntayo zifite, abakeneye kubakirwa bundi bushya nabo bakubakirwa. uyu muyobozi yagaragaje ko ikibazo kinini ari uko aya mazu ari munsi y’umusozi, ariyo mpamvu bazihutira gushyiraho igitebe na fondation kuri ayo mazu. kukibazo cy’umutekano muke wahagaragaye yasabye uyu mukobwa ko yagaruka murugo kuko ngo umutekano we wizewe kandi atazongera gutotezwa.
Tubabwireko aya mazu yubatswe ku nkunga y’umushinga RDO mu 1997.
Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :