ABAFITE UBURWAYI BWO MU MUTWE NTIBAKWIYE KUBITA ABASAZI

Mu kiganiro Radio izuba yagiranye n’ umwalimu akaba n’ umshakashatsi mu ishuli rikuru rya INATEK Bwana Aristide KIBAKI RUTAYISIRE,ubwo U Rwanda rwifatanyaga n’ amahanga kuzirikana umunsi wahariwe Ubuzima bwo mu mutwe, yavuze ko iyo umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe iyo umwise umusazi uba umuhaye akato,kuko gusara bivuze kuva mu bandi cg se guta umurongo gusa ngo ntibyoroshye kubuza abantu kubivuga ,ikindi ni uko biri mu byongerera uyu murwayi ubusare.

umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda wabaye ku itariki 14-10-2010 mu gihe mu rwego rw’isi wazirikanwe tariki 10-10-2010 ,Insanganya matsiko y’ uyu mwaka igira iti  » Twite ku buzima bwo mu mutwe cyane cyane twibanda ku burwayi bugenda bugaruka nk’ igifu n’ umutwe bitewe n’ uko ubuzima bwo mu mutwe butameze neza bukaba akarande ku muntu. » Bwana Aristide yatangalije Radio izuba ko kuba u Rwanda ruwuzirikana ari uko byari mu rwego rw’ uko izi ndwara zo mu mutwe zise nkaho zisanishwa n’ izindi ndwara kuko nta buzima umuntu afite indwara zo mu mutwe. Radio izuba yifuje kumenya isano iri hagati y’umutwe n’ igifu n’ uburwayi bwo mu mutwe Bwana Aristide Avuga uretse izo ndwara zashyizwe muri iyo nsanganyamatsiko hari n’ izi ndi nka cancel,Diyabete,icyorezo cya Sida ni zindi ndwara zidakira,aha umuntu akaba yakwibaza uko zigenda ziza n’ ukuntu zishobora kugirana isano n; uburwayi bwo mu mutwe kuko iyo ugize uburwayi bukomeye,budakira nyuma yaho ngo hari uko byiyakira ukuntu aribyo bitanga ibimenyetso bihoraho kuko umutwe uba wananiwe kubyakira bigatera izo ndwara.
Bwana aristide arasaba abanyarwanda gufatikanya bagafasha abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe kuko baba bafite icyabateye kugira ubwo burwayi.babarinda akato,ndetse banabafata nk’abandi barwayi basanzwe .Abafite uburwayi bwo mu mutwe barasabwa kugana ibigo byabafasha nk’ ibitaro by’ uturere. caraes Ndera,centre icyizere,centre psycho sociale. Ndetse bakegera abafite ubumenyi n’amahugurwa kuri izi ndwara babegereye.

MUTETERI Genevieve

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :