ABAHINZI BOROZI BO MUKARERE KA NYARUGURU INTARA YA MAJYEPFO BARASHIMA ABAHINZI BA KAYONZA MUNTARA Y’IBURASIRAZUBA UBURYO BAMAZE KWITEZA IMBERE

GUHINGA NO KWORORA KIJYAMBERE NIBWO BURYO BWIZA BUTANGA UMUSARURO MWIZA KUBAKORA UWO MWUGA. NIMURURWO RWEGO ABAHINZI BOROZI BAGERA KURI 30 BATURUTSE MU KARERE KA NYARUGURU MUNTARA YA MAJYEPFO Y’IGIHUGU, BAKOZE URUGENDO SHURI MUKARERE KA KAYONZA MUNTARA Y’IBURASIRAZUBA BAGAMIJE KUREBERA HAMWE NO KUNGURANA IBITEKEREZO N’ABAHINZI BOROZI BO MUMURENGE WA MUKARANGE NA NYAMIRAMA AHO BO BISHIMIRA UMUSARURO BABONA BUTURUKA KUBUHINZI BWABO KUKO NGO KUGEZA UBU BASHOBOYE KWISHURIRA ABANA BABO AMAFARANGA Y’ISHURI, NDETSE BAKABA BARANASHOBOYE GUSHYIRA UMURIRO N’AMAZI MUNGO ZABO

UMWE MUBAHINZI BAKORERA MURUTOKI RWA BWANA NDANGAMIRA FAUSTIN AHO ABASHYITSI BASUYE ARIWE BWANA MUHAWENIMANA YASOBANURIYE ABASHYITSI KO KUGIRANGO BAGERE KUMUSARURO UNGANA NA TONI 3 KU KWEZI, ARUKO BAKORESHEJE UBURYO BWO GUTERA INTSINA KUMIRONGO, HAGATI BASIGA M3 cg M4, NDETSE BAGAFUMBIRA BAKORESHEJE IFUMBIRE YIMBORERA, AKABA YANABASOBANURIYE KO KURI HECTARI 3 BAHINGAMO URUTOKI, BASHOBORA KUBONA AMAFARANGA AGERA KUBIHUMBI 200.000FRWS KU KWEZI. ABASHYITSI BASUYE URWO RUGO BO BARAGIRA BATI « IBI BIRATANGAJE CYANE KUBONA IBYO BAHINZI BAGEZEHO » BAKABA BAFASHE INGAMBA ZO KUVUGURURA UBUHINZI BWABO BWARI UBWA GAKONDO.

NTABWO ARIBIKORWA BY’UBUHINZI BWOROZI BASUYE GUSA, BANASUYE UMURENGE SACCO W’INYAMIRAMA MUKARERE KA KAYONZA AHO UMUNYAMABANGA NSHINGWA BIKORWA BWANA TWAMUGABO ANDRE YABWIYE ABASHYITSI KO ABATURAGE BA NYAMIRAMA BITABIRIYE UMURENGE SACCO AHO NGO UBU KURI KONTE YABO BAFITE FRWS ZIGERA KURI 38.000.000, NGO AYA FRWS BAGUZEMO 2 CAMION NDETSE N’ABATURAGE UBU BARAGUZWA KUGIRANGO BITEZE IMBERE BIHANGIRA IMIRIMO ICYIRIRITSE.

TWABABWIRA KO ABA BAHINZI N’ABOROZI BO MURI NYARUGURU BAFASHWA N’UMURYANGO WABASWISS MUBIKORWA BITANDUKANYE HARIMO UBUHINZI BWOROZI, UBUZIMA, NDETSE NO MUBUREZI. BAKABA BAMAZE IMYAKA 3 BAKORANA NABO.

GACINYA M. REGINA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :