urutariro rufita agaciro ka 2.800.000 frw rwashyikiririjwe COPROVIBA

Koperative KOPROVIBA (Cooperative de Production de Vin de Bannane) ikora divayi y’ibitoki, kuri uyu wa 1 yashyikirijwe urutariro rwa kijyambere rufite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi bisaga 200.000 by’amafaranga y’uRwanda.
Bakaba bararwubakiwe n’ikigo cy’ubushakashatsi mu RWANDA cya ISAR .
Uru rutariro nk’uko bitangazwa na Presidente wa COPROVIBA,Mme Christine MUREBWAYIRE, ruzabafasha mu kongera divayi bakora, ngo dore ko rufite ubushobozi bwo gutara ibitoki bya toni 5 mu minsi 3, mugihe ubusanzwe aya matoni yabonekaga mu cyumweru .

Abanyamuryango ba COPROVIBA baremeza ko uruganda rwabo rukora divayi rumaze kubageza kuri byinshi birimo kurihirira abana amashuri,kwigurira amamodoka n’ibindi.

Kugeza ubu ngo ntibaragira ubushobozi bwo guhaza isoko bafite ari nayo mpamvu bakomeje kwagura ibyo bakora, banaha abaturage insina z’indobanure zidapfa kurwara zirimo , insina za Mutsali na FIA 25 itunganirizwa muri laboratoire .

Mme Christine MUREBWAYIRE presidente wa COPROVIBA, muri iki gikorwa yatangaje ko intego bihaye zirimo kwiteza imbere no gutanga akazi, bamaze kuzigeraho ngo dore ko ubu bafite abakozi 30 bakora muruganda rwabo barimo n’abize kaminuza, ikindi kandi ubu abashya baha akazi n’abafite byibura amashuri 6 yisumbuye.

Steven NDAYISABA ushinzwe amakoperative mu karere ka NGOMA arashima intera iyi koperative imaze kugeraho zirimo n’isuku dore ko iyo winjira mu ruganda rwabo aho bakorera divayi bagusaba kwambara udupfuko ku mazuru ndetse no kumunwa kugirango utanduza ibi binyobwa. Bwana Ndayisaba aratangaza ko ariko inzira ikiri ndende.

Abafashe ijambo banyuranye barimo uhagarariye ISAR mu karere ka Ngoma bwana Tierry MUGIRANEZA basabye abagize iyi koperative kurushaho kubyaza umusaruro uru rutariro.
Ikindi basabwe n’uko bajya bapimisha abakozi babo byibuze 3 mu mwaka, kugirango bakoreshe abakozi bafite ubuzima buzira umuze kandi n’ibyo bakora bibe bifitiwe ikizere.

Urutariro bahawe ni inzu ifite aho bacana munsi, umwotsi ukagira aho usohokera kuburyo munzu hagasigara ubushyuhe bwa 35 butuma ibitoki bihiri icyarimwe kandi bugashya neza.

MWISENEZA Martin

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :