KURI STATION YA POLISI I KIREHE HAFUNGIWE UMUSORE WAFATANYWE IFUMBIRE MU BURYO BUTEMEWE N’AMATEGEKO.

Imifuka 11 y’ifumbire ifite agaciro gasaga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda niyo yafatiwe kuri station ya polisi i Kabarondo, ikaba yari mu ikamyo yo mu bwoko bwa Ben yari ivuye mu gihugu cya Tanzaniya yerekeza muri Congo. Iyo mifuka ika yagurishijwe n’abaturage bo ku Rusozi mu Karere ka Kirehe mu buryo butemewe n’amategeko, bayigurisha uwitwa RUHUMURIZA Paul akaba yarayijyanye kuyigurishiriza i Kigali.
Ubwo twageraga kuri station ya Polisi i Kabarondo twahasanze iyo kamyo na chaffeur wayo ndetse niyo fumbire n’umusore witwa YARAMBE Jean Baptiste wari uherekeje iyo fumbire. Mbere yuko basubizwa i kirehe kuri station ya Polisi, yatangarije Radio Izuba ko we yashatse imodoka yo kuyipakira akaba yari yemerewe igihembo, yatubwiye ko nyiri fumbire ariwe RUHUMURIZA Paul yari yaje mu modoka iri imbere yabo nayo yari iri hamwe niyo kamyo, akimara kumenya ko ifumbire n’imodoka babifashe we akaba yahise atoroka.
Bwana MURAYIRE Protais Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe akaba yadutangarije ko iki kibazo bari bakizi kandi baragifatiye n’ingamba, akomeza atubwira ko uwakoze iryo kosa hari n’ibihano bimuteganyirijwe. akaba yasabye abaturage kwamagana abababwira ko iyi fumbire ntacyo ibamariye kuko ituma umusaruro urushaho kwiyongera. Twababwira ko imodoka zigeze kuri 12 zari kumwe niyo kamyo zose ziparitse i Kabarondo, abari kumwe n’uwo chauffeur bari bafatanyije urugendo ngo bazamutegereza kugeza igihe iki kibazo gikemutse bakomezanye urugendo. Tubabwire ko kandi imodoka ifatanywe ifumbire mu buryo butemewe n’amategeko nyirayo acibwa amande angana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, n’imodoka ikamara ukwezi kose idakora.

Posted by: Bruce MUSHUMBA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :