Murwego rwo kugaragaragariza abaturage ububi byibiyobyabwenge kuko bifite ingaruka mbi mwiterambere ryi gihugu hatwitswe ibiyobyabwenge bitandukanye bya fatiwe hirya no hino mu karere ka ngoma

ibiyobyabwenge bifite agaciro kangana na miliyoni 4.141.000frw bya fatiwe mu karere ka ngoma nibyo bya twitswe ku bufatanye bwa police nu bushinjacyaha bukuru bwa karere ka ngoma.

ibyo biyobyabwenge bikaba bya twitswe mu rwego rwo kugaragariza abaturage ububi bwo ku nywa ibiyobyabwenge
mwiterambere ryi gihugu, kuko ariyo ntandaro yibindi byaha
byiganje muri aka karere.

nkuko byagaragaye ko abasinze ibyo biyobyabwenge
bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa,ihohoterwa,urugomo
,ubujura ni bindi.
muribyo biyobyabwenge bya twitswe harimo
-urumogi rungana ni bilo 95,5
-litilo 80 za kanyanga
-litilo 564 za simba waragi,litilo 144 za chief waragi,litilo 224 za
vodka waragi,na litilo 14 za alcool ,hamwe na makarito 14 ya mashashi kuko yangiza ibidukikije.

nkuko twabitangarijwe numushinjacyaha ushinzwe gukurikirana ibyaha byibiyobyabwenge mukarere ka ngoma atangaza ko uwafatanywe
ibiyobya bwenge cyangwa abinywa bahanishwa igihano kuva ku mezi 3 kugeza ku myaka 5 agatanga nizahabu ya mafaranga ibihumbi 250.000frw.

naho kubijyanye ningamba police yafashe mu rwego rwo gukumira ibiyobyabwenge byinjizwa mugihugu ,twegereye uwari ahagarariye umukuru wa police mu karere ka ngoma AIP Dieudonne binombe atangaza ko batangiye gahunda yo kwigisha abaturage banabereka ububi bwibiyobyabwenge haba kubabikoresha na baturarwanda bose muri rusange,
batangiye gahunda yo kubigisha uburyo bwo gukumira banakangurira bagenzi babo uburyo bwo guhashya ibiyobyabwenge byinjizwa mugihugu, ibyo bikaba bikorerwa mu nama bakorana na baturage mutugali twose .

akaba yasoje asaba abaturarwanda bose muri rusange ko bagomba kurwanya ibiyobyabwenge bakoresheje imbaraga zabo zose,kuko aribyo biza kwisonga muguhungabanya umutekano wigihugu ,bikanagira ingaruka mbi no kubabikoresha bo ubwabo,ugasanga binadindiza ubukungu bwigihugu, akaba asaba urubyiko gufata iyambere barwanya ibiyobyabwenge banabyirinda kuko byangiza ejo heza habo kandi aribo mbaraga zigihugu.

twababwira kandi ibyo biyobyabwenge byatwitse ari byafatiwe mumirenge itandukanye igize akarere kangoma ariko cyane cyane mu mirenge ihana imbibi ni bihugu bya baturanyi nka tanzaniya ndetse nu burundi.

Besabesa.M.Etienne

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :