ABANYAMURYANGO BA CROIX ROUGE BO MURI INATEK BASUYE ABARWAYI BO MU MUTWE MU BITARO BY’I NDERA BABASHYIKIRIZA N’INKUNGA YO KUBAFASHA.

Inkunga ifite agaciro kangana n’ ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda niyo yagenewe abarwayi bo mu mutwe bo mu bitaro by’ I Ndera ikaba yatanzwe n’abanyamuryango ba Croix Rouge bo mw’ishuri rikuru rya Kibungo «INATEK» Icyo gikorwa kikaba cyabereye kuri ibyo bitaro.

Uwo muhango wabanjirijwe no kwereka abanyamuryango ba Croix Rouge zimwe muri servisi zikorerwa muri ibyo bitaro, basura abarwayi,basobanurirwa n’uburyo bakurikiranwa.
hakurikiyeho igikorwa cyo gutanga iyo nkunga igizwe n’imyenda, amasabune yo gufura nayo koga ndetse n’amavuta yo kwisiga.

Madame Cecile MUKANTAGENGWA akaba yatangarije Radio Izuba ko bishimiye iki gikorwa, anasobanura ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi busanzwe kandi ko buvurwa bugakira, akomeza avuga ko ikibazo bahura nacyo ari akato abarwayi bahabwa n’imiryango yabo.

Bwana NGARANBE Laurent ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri wari uhagarariye INATEK, yavuze ko igikorwa nk’iki atari ubwa mbere bagikoze kandi ngo bazakomeza kugishyigikira, kandi bakaba bizeye ko inkunga nk’izi zizarushaho kwiyongera.

MURENZI JANCO Japhet Perezida wa Croix Rouge yavuze ko impamvu bateguye iki gikorwa, ari uko basanze abarwayi bo mu mutwe batitabwaho, ugasanga imiryango yabo itabakurikirana mu gihe bari kwa muganga.
Tubabwire ko ibitaro by’Indera bitavura abarwayi bo mu mutwe gusa n’abafite izindi ndwara babitaho nk’abandi.

Posted by: Bruce MUSHUMBA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :