ABATURIYE GEREZA NKURU YA KIBUNGO BARINUBIRA UMUNUKO UKABIJE!

Abaturage baturiye Gereza nkuru ya Kibungo barinubira umunuko ukabije ndetse n’umwanda bituruka muri iyo Gereza, bakaba bavuga ko bishobora kubatera indwara. bamwe mubo twaganiriye batuye inyuma ya Gereza muri cartien bita «Camp surveillant» badutangarije ko babangamiwe n’uwo munuko, dore ko iyo bigeze mu gihe cy’imvura hari n’imyanda itemba ijya aho bita muri Loni, aho usanga iyo myanda igaragara hejuru. si abahaturiye gusa, n’abakoresha iyo nzira batubwiye ko iyo bahageze bipfuka ku mazuru. Twifuje kumenya icyo Gereza Nkuru ya Kibungo iteganya kugirango icyo kibazo gikemuke, Madame Mary GAHONZIRE Komiseli Mukuru w’amagereza mu Rwanda, yatubwiye ko icyo kibazo bakizi, ngo si Gereza ya Kibungo gusa, na Gereza ya Gisenyi ifite icyo kibazo, yakomeje atubwira ko batangiye gucukura ibyobo, kandi ko batangiye no gusuka ishwagara na gasenyi mu byobo byari bisanzwe, mu rwego rwo gugabanya uwo munuko. Bafite kandi n’umushinga wo kubyaza iyo myanda BIOGAZ mu rwego rwo kurengera ibidukikije! Yamaze impungenge abaturage baturiye Gereza ko icyo kibazo bagiye kugikemura vuba.

Posted by: Bruce MUSHUMBA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :