Bernard Makuza yongeye kugirwa Minisitiri w ‘Intebe w’uRwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agendeye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, yashyizeho Minisitiri w’Intebe akaba yagizwe Bernard Makuza.
Ibi bikaba ari ibyavuye mu itangazo ryaturutse muri Perezidanse ya repuburika kuri uyu wa Mbere, nk’uko byatangajwe na Orinfor,
Bernard Makuza agumye ku mwanya wa ministre w’intebe yari asanzweho kuva tariki 8 Werurwe 2000.
Makuza Bernard yavutse mu mwaka w’ 1961, akaba yarahoze ari umurwanashyaka wa MDR mbere yo kuva muri iri shyaka ryaje guseswa kubera gushinjwa ingengabitekerezo y’ivangura ry’amoko no kwibutsa amateka mabi .Ubu nta mutwe wa politike abarizwamo.

Umwanya wa Minisitiri w’Intebe ubaye uwa mbere Perezida Paul Kagame atangaje amazina y’uzawuyobora nyuma yogutorerwa kuyobora uRwanda muri manda ya 2 mumatora yabaye tariki ya 9 Kanama, ryakurikiwe n’irahira rye ryabaye kuya 6 Nzeli uyu mwaka.

Cynthia INGABIRE KANIMBA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :