Ngoma abacitse kw’icumu Ngo amaso yaheze mukirere nyuma yo gutegereza ibirararo bemerewe.

Mu karere ka ngoma abacitse kw’icumu rya jenoside batishoboye, barashimira FARG kuba ikomeje kubitaho aho yabahaye inka za kijyambere ariko kandi bakaba banatangaza ko hakirimo ibibazo kubyo bari bemerewe bigomba kubafasha kugirango zibashe kubaho neza.

Mu karere ka Ngoma hatanzwe inka 80, abarotse Jenoside muri aka Karere bazihawe bakaba bashimira iyi nkunga bahawe ariko kandi bakaba banatangaza ko bahabwa izi nka bari bemerewe n’ubundi bufasha burimo kubakirwa ibiraro, imiti y’amatungo ndetse n’ubwatsi bwazo, ubu hakaba hashize ukwezi amaso yaraheze mu kirere.
Kuri ibi bibazo Akarere ka Ngoma kohererejwe amafaranga yo kuzibagezeho ndetse n’ubundi bufasha.
Nk’uko bitangazwaa n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka Karere Mme Ephigènie MUKANDERA, aya mafaranga aracyari mu Karere, ariko bahuye n’inzitizi y’imiterere y’uyu mushinga, aho uvuga ko abarokotse Jenoside bo mu murenge umwe bagomba kubakirwa ikiraro kimwe. Ibi bakaba barasanze bidashoboka bandikira FARG bayisaba ko buri muturage yagira ikiraro cye ubu bakaba batarabasubiza.
Kuri iyi baruwa FARG yandikiwe n’Akarere ka Ngoma ngo n’ubwo itarabasubiza biri hafi nk’uko bitangazwa na Jean De Dieu UDAHEMUKA ushinzwe itumanaho no guhuza inzego. Iki kifuzo cya Ngoma ndetse n’utundi turere tubyifuza bakaba bemerewe kubakira buri wese warokotse Joniside agahabwa ikiraro ngo dore ko amafaranga yatazwe n’ubundi agomba kubaka ibiraro bingana n’inka.
Bwana UDAHEMUKA aratangaza ko mu gihugu hose FARG yatanze amafaranga y’izi nka zo gufasha abatishoboye angana na Miliyali imwe y’amafaranga y’U Rwanda arimo Miliyoni 700 zo kugura inka,miliyoni 300 zisigaye akaba arayo kubaka ibiraro,imiti ndetse n’ubwatsi buzazitunga mugihe zitaratanga umusaruro.

Martin MWISENEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :