Kunshuro ya 13 ikigali hatangiye imurikagurisha mpuzamahanga

Kuri uyu wa gatanu nibwo imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 13 ryatangijwe ku mugaragaro I Gikondo ku rugaga Nyarwanda rw’abikorera. Iri murikagurisha rikaba ryafunguwe kumugaragaro na Minisitiri w’Intere Bernard Makuza.
Mu ijambo ry’ikaze perezida w’Urugaga Nyarwanda Bwana Bayigamba Robert yashimiye abitabiriye iri murikagurisha, aho ryitabiriwe n’ibihugu 13,abantu ku giti cyabo n’amasoseti bagera kuri 419 akaba aribo bazamurika ibyo bakora birimo iby’: ubucuruzi,ubwishingizi,inganda,n’ubukorikori. Hari kandi n’amasoseti y’itumanaho ndetse n’abandi batandukanye.
.
Afungura ku mugaragaro iri murikagurisha,Minisitiri w’Intere Bernard Makuza n’abari bamuherekeje babanje gutambagizwa ,berekwa ibikorwa by’abaje mw’ imurikagurisha.
Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe akaba yashimye byimazeyo intambwe Abikorera mu Rwanda bamaze gutera, ababwira ko ari intabwe ishimishije abasaba gukomeza gutera imbere ,ndetse anabizeza inkunga ya guverinoma mu rwego rwo kubateza imbere,aho leta itazahwema gushyigikira Abikorera. Yavuze ko iri murikagurisha ari intambwe nziza yo kwerekana ibimaze kugerwa ho,ariko kandi hakaba hari na byinshi bigomba kugerwa ho mu myaka irindwi iri imbere kuko kubigeraho bishoboka ari ubushake bwa buri wese.
Yanashimiye abagize uruhare bose kugira iri murikagurisha ribashe gukunda.
“Muri iri murikagurisha hakaba hari umwihariko w’abaje kumurika kuko buri wese yagerageje gukora uko ashoboye kugirango yerekane agashya. Sina Gerard na EntrepriseUrwibutso bakaba bari kukurika ibyo bakora, aho berekana uburyo bateje imbere ubworozi bw’imbwa, bakaba bamaze kugira isoko rinini ry’abaza gucirira imbwa ndetse bagatanga n’amafaranga atubutse.”
“RDB nayo ikaba yaraje kumurika ikoranabuhanga ryayo rikoreshwa muri bus zabo zirimo internet ndetse hakaba hari n’ibindi bintu byinshi byiza bitangaje bigaragara muri iri murikagurisha.”
Twabibutsako iri murikagurisha rya 13 ryatangiye kuri uyu wa 5 taliki ya 26 Kanama rikaba rizarangiya ku itariki ya 6 Nzeri 2010.
MWISENEZA Martin

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :