KIYOVU SPORT NGO INTEGO NI UKWIBIKAHO NIBINDI BIKOMBE

Ikipe ya KIYOVU Sport niyo yegukanye igikombe cyahatanirwaga namakipe yo mu kiciro cya mbere mu Rwanda azaba agaragara muri championat yuyu mwaka wa 2010/2011.Igitwaye igikoreye kuko ku mukino wa nyuma tariki ya 21/08/2010 yabijije icyuya mukeba wayo Rayon Sport,ikayitsinda 2-1.uwo mukino utaratangira ndetse na nyuma yawo kuri stade ya KIGALI i NYAMIRAMBO hagaragaye amabendera yicyatsi kibisi numweru aho abafana biyo kipe bari bafite moral.umukino nyirizina urangiye umutoza NTAGWABIRA Jean Marie yabwiye itangazamakuru ko uretse nicyo gikombe ahesheje Kiyovu abona afite ikipe ikomeye ku buryo ngo na shampiyona ashobora kuyibikaho,kandi akaba anazi neza ko baba abakinnyi baba nabakunzi biyo kipe banyotewe gusohokera igihugu kuko bamaze igihe kitari gito basigara ku rugo.Umutoza wa KIYOVU avuga ko kuba yaritoranyirije abakinnyi biri mu bituma ababyaza umusaruro.Muri 1/2 yari yahigitse APR bataherukaga gutsinda bayitsinze 1-0.Kiyovu ya mbere yahawe igikombe na miliyoni eshanu,Rayon ya 2 ihabwa miliyoni eshatu,APR ku mwanya wa3 ihabwa miliyoni2 naho MARINE yaje ku mwanya wa4 ihabwa miliyoni imwe.BRARIRWA yateye inkunga iryo rushanwa yatanze miliyoni 35.Aabakunzi ba kiyovu bati numwanya mwiza wo kongera kubaka kiyovu itwara ibikombe.HODARI Emmanuel numwe mu bafana bi kbungo ba KIYOVU avugana na RADIO IZUBA yavuze ko yumva ikipe ye itangiye kongera kumuhesha ishema kuko yari amaze igihe atishima kuko ikipe ye yakunze kumutenguha itsindwa ariko ntibyatumye ayivaho ati umufana nyawe ni ukunda ikipe igihe cyose ntayukunde kuko yatsinze gusa nubwo intsinzi iryoha.

Titien MBANGUKIRA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :