ABAYOBOZI BARASABWA KUGEZA ABATURAGE KUBYO BIFUZA

President wa Repubulika Paul Kagame arashimira Abanyarwanda ikizere bongeye kumugirira ngo akomeza kubayobora, ariko kandi akanasaba abayobozi gufasha abanyarwanda kugirango bagere kubyo bifusa kandi vuba. Muri byo hakaba harimo ubukungu ,umutekano n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Umukuru w’igihugu ibi yabibasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu nama ku bijyanye n’ibikorwaremezo, isuku n’isukura. Mu kiganiro cyabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko kuri uyu wa gatanu.

Yasabye kandi abayobozi gufasha Abanyarwanda kugera ku byo bifuza birimo ubuzima bwiza, umutekano, ubukungu n’iterambere ry’igihugu. Ibi ngo bigezweho, n’abayobozi ubwabo baba bageze ku nshingano zabo.

Perezida wa Rep. yashimiye abayobozi b’inzego z’ibanze akazi bafatanyije ko kuyobora u Rwanda. Yasobanuye ko kuyobora ufite gahunda nziza igamije iterambere ry’abaturage bitoroshye, ngo abavuga ko byoroshye baba bareba inyungu zabo gusa.

perezida wa repubulika yanashimiye abanyarwanda, uburyo bitwaye mu bihe by’amatora, bima amatwi abashakaga kubaca intege, bavuga ko amatora atazagenda neza.
Yabasabye gukomeza kurangwa n’ubutwari, asobanura ko kuba barageze kubyo bifuza, byagombye kubagaragariza ko akazi kagenda karushaho kwiyongera.
Perezida Paul kagame yasabye aba bayobozi guhora baranira icyazamura umuturage aho yabagaragarije ko ari ishema ryabo . ibi kandi bikagerwaho bategereje akimuhana kaza imvura ihise.

Sembagare Samuel wavuze mw’ijambo ry’abayobozi b’inzego z’ibanze akaba ari umuyobozi w’akarere ka Burera yijeje umukuru w’igihugu ubufatanye bwabo mu rwego rwo kuzamura igihugu.

James Musoni Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu mw’ijambo rye yashimiye perezida wa repulika uruhare agira mukuzamura igihugu, ndetse no kuba aha agaciro inzego zibanze, ibi bikaba bigaragarira ku ngego y’imari aho muri uyu mwaka yiyongereye, ugereranyije n’imyaka ishize.
Twababwira ko iyi nama yanitabiri na minisitiri w’intebe Bernard MAKUZA ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :