Radio IZUBA ivugira ku murongo wa 100 FM iri ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n,inama nkuru yitangazamakuru mu Rwanda rugaragaza amaradio nibinyamakuru byujuje ibya ngombwa.urwo rutonde ruje rukurikira urwandiko inama nkuru yitangazamakuru mu Rwanda yari yandikiye ubuyobozi bwa Radio IZUBA tariki ya 09 nyakanga 2010 ibumenyesha ko Radio IZUBA yujuje ibisabwa nitegeko rishya rigenga igitangazamakuru kugirango gikorere mu Rwanda.Mu bisabwa kandi Radio IZUBA yujuje ni ukuba igitangazamakuru gifite adresse izwi, umuyobozi wa RADIO numwanditsi mukuru bujuje ibyo bya ngombwa byo kuba barize itangazamakuru.Umuyobozi wa Radio IZUBA Bwana Eric KAYIHURA asanga kwemerwa kwa RADIO IZUBA kuri urwo rutonde ruriho amaradio 19 nibinyamakuru 22,nta gitunguranye kirimo kuko ari Radio ikora ifite icyerekezo.Abanyamakuru ba RADIO IZUBA bo basanga ari ishema kuri bo kandi gukomeza guharanira gukora itangazamakuru ryumwuga niyo ntego bafite.RADIO IZUBA ifite ikicaro i kibungo mu karere ka NGOMA mu ntara y,iburasirazuba yatangiye mu mwaka wa 2004 ikaba yumvikana mu bice binyuranye byo mu Rwanda,mu majyaruguru yuburundi,mu burengerazuba bwa Tanzaniya no mu bice bimwe bya Uganda.
Titien MBANGUKIRA
20/04/2011 à 09:35 |
[…] Radio Izuba (100) […]