NYAMASHEKE niyo yaje kwisonga mu mihigo uturere twahiguriye perezida wa repubulika

Akarere ka NYAMASHEKE ni ko kaje kw’isonga, ubwo kuri uyu wa 3 abayobozi b’uturere bahiguriraga perezida wa repubulika ibyo bagezeho mu mihigo y’umwaka ushize. Bakaba banamugejejeho ibyo bateganya gukorara mu mwaka wa 2010-2011 mu muhango wabereye mungoro y’inteko ishinga amategeko y’uRwanda.
Muri iyi mihigo akarere ka Gatsibo mu ntara y’iburasirazuba ko kaje ku mwanya wa nyuma.
Uturere 5 twabaye utwa mbere twahawe ibihembo birimo mudasobwa zigendanwa; za Lap Top naho 10 twambere twose duhabwa icyemezo cy’imikorere myiza .
muri uyu muhango ubaye kunshuro ya 5, prezida wa Republika Paul Kagame yashimiye ababaye indashyikirwa ariko kandi anagaya abitwaye nabi aho yasabye aba nabo kwikosora ubutaha bakazaza mu myanya myiza.yerekanye ko imihigo imaze guhindura byinshi mw’iterambere ry’abanyarwada.
iyi mihigo yibanze kw’ iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu ntara y’iburasirazuba, batangaje ko bazibanda ku guteza imbere icyaro,bihaza mu biribwa, bongera amashanyarazi banatunganya imihanda yo mu cyaro, kuzamura ubukerarugendo n’imyidagaduro bubaka amahoteli n’ibibuga by’umupira mu turere 7 tugize iyi ntara.
Mu ntara y’amajyepfo,hazibandwa kuvugurura icyaro,ubuhinzi bwa kijyambere no kugeza amazi n’amashanyarazi mu duce bitarageramo
Mu turere tugize umugi wa Kigali ngo hazibandwa ku bikorwa remezo cyane cyane imihanda,amashuri n’ibigo nderabuzima .

Mu majyaruguru bazibanda kuzamura umusaruro w’ubuhinzi,kurwanya isuri, kubungabunga ibidukikije ,guteza imbere inganda no kuzongerera ubushobozi,kubaka imihanda n’amashuri no gufasha abaturage kwivuza neza binyuze mu bwisungane mu kwivuza.

Mu burengerazuba bo bazibanda kw’ iterambere ry’imigi, kuvugurura ibyaro,kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu,guteza imbere ishoramali no kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibyumba by’amashuri.

MWISENEZA Martin

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :